Inkongi y’umuriro yafashe agace k’inyubako irimo moteri muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-HUYE), abahegereye bihutira kuhazimya nta kintu kirangirika.
Mu masaha ya saa ine n’igice , inyubako ibikwamo moteri iherereye munsi ya salle ya kaminuza izwi nka Main Auditorium , yafashwe n’inkongi y’umuriro yatewe n’ubwinshi bw’umuriro.
Abiganjemo abakora amasuku n’abacunga umutekano muri Kaminuza bifashishije umucanga n’ibitaka bihutira kuzimya iyo nzu kugira ngo idakongeza Salle ya Kaminuza.
Nyuma y’uko iyi nyubako yari itangiye gucumba umwotsi , umuriro wahise uvanwaho hanyuma bakomeza kuzimya iyi nyubako ari na ko bazana kizimya mwoto batangaje ko umuriro utarafata inyubako ya Auditorium yari irimo abanyeshuli bigaga .
Nubwo iyi nkongi y’umuriro yabaye , nta muntu yahitanye mu gihe ibyangiritse bitari byamenyekana , ariko bikavugwa ko n’iyo byaba ari bicye kuko hari mu nzu ibikwamo moteri gusa .
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO