Maandag, November 4, 2024
Maandag, November 4, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruKamala Harris yatangaje ko yiteguye kuyobora leta y’amerika

Kamala Harris yatangaje ko yiteguye kuyobora leta y’amerika

Nyuma yo gusanga perezida w’Amerika Joe Biden , umukandida w’ishaka ry’aba demokarate amaze kugira imyaka myinshi ndetse bamwe bakaba bemeza ko yakabaye ajya mu cyiruhuko cy’izabukuru , kurubu vise president  we Kamala Harris yatangaje ko yiteguye kuba yaziyamamaza mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2024.

Kamala Harris akaba agiye kwitwaza imyaka perezida Joe Biden afite akaba afite 80 , kuriwe aya ni amahirwe agiye kubyaza umusaruro maze mu mwaka 2024 yiyamamaze nk’umukandida mushya ushaka kuba perezida w’amerika , ndetse ufite ubushobozi bwo kuyobora leta zunze ubumwe z’amerika .Harris akaba ari umunya politike ndetse n’umunyamategeko ibi bimwongerera amahirwe .

Kamala Harris abaye yiyamamaje nk’umukandida kumwanya wa perezida yaba ariwe mugore wa mbere , akaba umwiraburakazi wa mbere , ndetse akaba ariwe ufite inkomoko muri aziya waba uhawe amahirwe yo kuba perezida w’amerika bwa mbere .Uyu mugore kandi akaba akundwa cyane n’urubyiruko ibintu bimuha amahirwe mu gihe Joe Biden we urubyiruko rutamwiyumvamo namba .

Umwaka utaha 2024 ni umwaka udasanzwe kuri leta y’amerika aho mu matora bizaba bidasanzwe kuba Joe Bide afite imyaka 80 , kuriwe ntacyo bivuze icyambere ni ukuba uzi imiyoborere ndetse afite n’uburambe cyane ko tutakwirengagiza ko yatsinze amatora aho yari ahanganye na Donard Trump wari ufite imyaka 77.

Kuruhande rwa Kamara Harris ufite imyaka 58 gutsinda amatora afite amahirwe menshi cyane nkuko byagiye bigaragazwa n’abantu benshi , mu gihe amaze ari vice president yagaragaje ko ashoboye wamugereranya na Brack Obama ubwo yayoboraga amerika mu mwaka 2008 wari ufite imyaka muri za 40 .

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights