Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIbyamamareKalisa Ernest wamenyekanye nka Makuta aratabaza nyuma yo guhunga bikanga kubera amadeni

Kalisa Ernest wamenyekanye nka Makuta aratabaza nyuma yo guhunga bikanga kubera amadeni

Kalisa Ernest yavuye mu Rwanda muri 2022 ahunze umuntu yari arimo ideni yafashe kugira ngo akine filime ye y’uruhererekane yitwa Makuta.

Byamenyekanye ko Samusure yagiye muri Mozambique,ubwo yagaragaraga mu mashusho ari kuyobora ubukwe.

Mu kiganiro Samusure yagiranye na shene ya You Tube yitwa Max TV,Samusure yavuze ko kujya muri Mozambique kwe kwaturutse ku mafaranga ya Banki Lamberi yafashe ashaka gushora muri filimi Makuta iramuhombera cyane kubera Covid-19.

Ati “Naje bitunguranye kubera umuntu nari mbereyemo umwenda.Nari nahawe amakuru ko ashaka kurega kandi mu by’ukuri kuburana utishyura ni ikibazo gikomeye cyane urabizi.Hanyuma mfata icyemezo kitagayitse cya kigabo cyo kuba muhunze,hanyuma nkajya gushaka ubwiyunge,ntabanje kujya mu manza.

Yakomeje ati “Filimi nagiye mbaha,ibyavuyemo ntaho bihuriye nibyo nashoyemo.Zajemo za Banki Lambert ari nazo zari zinkozeho,ngasimbuka.Ibyo rero bitandukanye n’undi ukora filmi afite ahandi hantu akura,bitandukanye na Kompanyi ikora filimi iri guterwa inkunga n’undi mushinga runaka.

Bitandukanye na ba bandi bakorera hamwe,bakavuga bati reka dukore tuzajya twishyurirana gukorerana.Aho rero niho umuntu yaguye,hazamo no kuba ubushobozi bwaragiye bugabanuka.”

Samusure yavuze ko mubo afitiye amadeni uwareze n’umwe kandi ko we cyakemutse ndetse ngo n’abandi azagenda abishyura ibibazo birangire adafunzwe.

Kalisa yavuze ko amaze gukemura igice kimwe cy’ideni yari afitiye uyu muntu ndetse mu minsi iri imbere ashobora kuzagaruka mu Rwanda ibibazo byakemutse byose.

Yasabye abantu bafite amikoro kumugoboka kuko nicyo gihe akeneye amaboko yabo. Yakomeje avuga ko abantu bamuseka nta kintu bimubwiye kuko ubuzima bwe butorohewe.

Samusure adaciye ku ruhande yasabye Abanyarwanda kumufasha kubona Miliyoni 4,600,000 Frw ariko hari andi asaga Miliyoni 2 Frw nayo afitiye abantu. Yose hamwe asaga Miliyoni 7 Frw kugirango abashe kugaruka mu gihugu cye cy’amavuko.

Ikindi Kalisa Ernest yatangaje yavuze ko yahaye uwo muntu sheke itazigamiye atinya ko yajya kumurega maze agafungwa cyangwa akaba yatanga imitungo y’ababyeyi be nkuko yabitanzemo ingatwe.

Yavuze ko yageze muri Mozambique ubuzima ntibwagenda neza none ibibazo ntabwo bimworoheye ariyo mpamvu asaba ubufasha ngo akemure ibibazo by’amadeni atahe.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights