Kagame yavuze ko nava ku buyobozi u Rwanda ruzabona abaruyobora ndetse kumurusha
Umukandida w’ishyaja FPR riri ku buyobozi mu Rwanda Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwabayeho atarabaho, rwagize abayobozi, ndetse ruzabona abazamusimbura bashobora no kuyobora neza kumurusha.
Yabitangaje mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024.
Mu gusubiza abibaza igihe azavira ku buyobozi amazeho imyaka isaga 24, Kagame yavuze ko igihe kizagera akavaho nk’uko hari igihe cyabayeho atari Perezida kandi igihugu cy’u Rwanda kiriho.
Ati.” Hari igihe cyageze mba impunzi kimwe na bagenzi banjye mu Bihugu byo mu karere, u Rwanda rwahozeho, ruzahoraho, abanyarwanda bazishimira uko bazaba babayeho ndetse hari n’abazahangayika nk’uko byagenze muri iki gihugu…Sinzi uko bizagenda.”
Akomeza avuga ko nubwo ari we muyobozi witirirwa uterambere u Rwanda rugeraho atari we ubikora wenyine kuko afatanya n’abandi bayobozi ndetse ko bamwe muri bo abashobora kuyobora u Rwanda neza kumurusha.
Ati.” Muri aba banyarwanda harimo abashobora kuyobora Igihugu neza kurusha uko mbikora.”
Kagame avuga ko kuba ari perezida ari amahirwe kuko hari bagenzi be benshi batangiranye urugamba bapfuye.
Yatangaje ko ku ikubitiro ubwo bafataga Igihugu 1994 yasabwe kuba Perezida ariko akabyanga kuko yumvaga bitamurimo.
Nyuma ngo we na bagenzi be bashyizeho Perezida Bizimungu waje kweguzwa n’inteko ishinga amategeko.
Ati”. Abari bashatse ko mba Perezida icyo gihe basa n’abanshinja ngo ‘twarakubwiye kwemera ko umuntu nk’uriya’ aba perezida nanjye mbabwira ko ntari mbizi, ndetse ko na bo batari babizi(ko azakora amakosa).”
Yungamo Ati” Bahita bambwa ko ngomba guhita mba perezida ndabyemera, ariko nari maze imyaka 6 nkorera Igihugu cyanjye mu bundi buryo.”
Kagame avuga ko yasabye kenshi n’abayobozi ishyaka rya FPR akababwira ko bagomba gushaka uzamusimbura ariko bagakomeza kumwumvisha ko ari we ukenewe.
Kagame avuga ko abo bamusabye kuba Perezida icyo gihe ari na bo bakimusaba kuyobora u Rwanda ariko agatangazwa n’abanyamahanga bahora bamubaza igihe azavira ku buyobozi kandi batazigera bayobora u Rwanda kuko batabyemerewe.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO