Paul Kagame uri kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ku nshuro ya Kane yavuze ko hari abamwita umunyagitugu, kuri we ngo nta cyo bitwaye kuko igitugu cye cyahuje abanyarwanda.
Yabitangaje ubwo yasozaga igikorwa cyo kwiyamamaza kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024 Karere ka Kicukiro.
Yanasubije kandi abavuga ko ishyaka rye rya ‘FPR’ rihatira abaturage kuza kumwamamaza, avuga ko na byo bidashoboka ko yahimba umubare w’abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 200 naa 300.
Yagize ati“Ubu bwinshi n’icyabazanye hano ni cyo bivuze, ni umugambi umwe abanyarwanda bahuriye hamwe kubaka igihugu cyabo ntawe usigaye inyuma ndetse ubumwe ikibugaragaza ni ukubona ab’imitwe yindi ya politike ifite ukundi batekereza bahuza na RPF ifite ukundi itekereza tukajya hamwe.”
Akomeza avuga ko aho yagiye yiyamariza hose yakiriwe n’imbaga y’abanyarwanda bigaragaza urukundo bamufitiye, bigatandukana n’abanenga ko FPR ibazana ku ngufu.
Akomeza agira ati.” Ntiwahimba imibare, ntiwahimba amarangamutima, ese niba batunenga guhuriza benshi hamwe nk’uko mungana bo bazabikoze, ko byabananiye”?
Kagame avuga ko u Rwanda rwagize amateka mabi to gucamo abanyarwanda ibice byanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri we, kuba abasha kubashyira hamwe, agashinjwa kuba umunyagitugu, ngo icyo gitugu kirakamuhama.
Aho agenda yiyamaza avuga ko yizeye ko azatsinda amatora, ngo icyo aba aje gukora ni ugushimira abanyarwanda si ukwiyamamaza.
Kagame ahanganye na Frank Habineza wo mu ishyaka riharanira ibidukikije n’umukandida wigenga Philippe Mpayimana mu matora azaba ku ya 15 Nyakanga 2024.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO