Inyeshyamba za CODECO (Cooperative for the Development of the Congo) zirashinjwa kwica abashinwa batandatu n’abasirikare 2 muri Teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri.
Byabaye kuri uyu wa 3 nk’uko byatangajwe n’inzego z’ibanze zo muri aka gace gakungahaye ku mabuye y’agaciro.
Leta y’Ubushinwa yamaganye ubu bwicanyi.Ruphin Mapela, ubuyobozi muri Teritwari ya Djugu yemeje ko CODECO ari yo yishe aba bantu 8.
Inyeshyamba za CODECO zivuga ko zirwanira uburenganzira bw’abaturage bo mu bwoko bw’Abalendu.
Izi nyeshyamba ngo zasanze abo bashinjwa mu kirombe cya Zahabu babicisha amasasu nk’uko bitangazwa n’umuryango wa Croix Rouge ukorera muri aka gace.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa Ning Mao Mu kiganiro n’Itangazamakuru yagize Ati ” Turasaba Leta ya DRC gukora iperereza no guhana abo bagizi ba nabi hakurikijwe amategeko bigakorwa vuba cyane.”
Ning yongeyeho ko abashinwa bari mu bice byakwibasirwa n’abagizi ba nabi bgomba kuhavanwa byihuse.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO