Igisirikare cya Israel cyasabye abaturage mu bari mu majyaruguru ya Gaza kuhava bakajya mu majyepfo y’uyu mujyi kubera ibisasu n’imirwano ikomeye iri kubera mu majyaruguru ya ho.
Indege ziri kurasa muri icyo gice ibisasu bya kirimbuzi ku buryo umuturage utuye aho hafi ategetswe kuhava byihutirwa.
Abatuye ahitwa Deir al-Balah na al-Zawaida ni bo bashobora kwibasirwa cyane nk’uko BBC ibitangaza.
Umuryango w’Abibumbye(UN) uvuga ko uhangayikishijwe bikomeye n’aya mategeko avuga ko abaturage bagomba kuva mu mujyi wa Gaza kuko ngo iyi ari inshuro ya 2 abatuye muri uyu Mujyi basabwa kuwuvamo kuva intambara ihanganishije Israel na Hamas yatangira.
Mu byumweru bibiri bishize ingabo za Israel zinjiye mu turere dutandukanye muri Gaza zikeka ko ari aho abarwanyi bo mu mutwe wa Hamas n’abarwanyi b’Abanyepalesitine biyitirira idini ya Islam bahungiye.
Hamas yavuze ko Israel yasubukuye intambara mu rwego rwo kuyobya uburari ku masezerano ateganyijwe y’agahenge no guhererekanya imfungwa ku mpande zihanganye yasubukuwe kuri uyu wa 11 Nyakanga muri Qatar.
Ibi bigniro byitabiriwe n’abahagarariye iperereza bo mu Bihugu bya Misiri, USA, Israel na Minisitiri w’Intebe wa Qatar.
Umuyobozi wa Hamas Hossam Badran yagize Ati.” Israel iri gushyira igitutu ku biganiro ni yo mpamvu yakajije imirwano ngo ivane abaturage mu byabo yice n’abandi.”
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yashimangiye ko Hari ubushake bw’ibiganiro igihe cyose hatarengwa utukura.
Umujyi wa Gaza urimo abaturage babarirwa muri bihumbi 300, bamwe muri bo bemeye ibyo Israel yabasabye bahungira mu majyepfo ya Gaza, ariko harimo abandi banze guhunga bavuga ko niba igihe cya bo cyo gupfa cyageze bazapfa ariko bakagwa iwabo.
Bavuga ko impamvu badahunga ari uko ibisasu bya Israel bidatoranya uwo mu majyepfo n’Amajyaruguru.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO