Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023, Isoko Diaspora yateguye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi babanye Congo biciwe i Mudende muri 1997-1998; ni umuhango uza kubera kuri X (Twitter).
Isoko Diaspora n’ihuriro rigizwe n’Abatutsi bo muri Congo bahungiye hirya no hino ku isi barimo abari muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Canada ndetse no ku mugabane w’u Burayi.
Kugeza ubu imibare y’abiciwe i Mudende igaragara ni ibihumbi bitatu (3000) byabatutsi babanye Congo.
Nkuko bigaragara kurukuta rwa X ya Isoko Diaspora Abacitse kwicumu bari hirya no hino ku isi barahurira kuri uru rubuga nkoranyambaga X mu kiswe (Space) bibuke bagenzi babo bapfuye bazira uko baremwe ndetse kandi banabonereho umwanya wo guhumuriza abacitse ku icumu.
Set a reminder for my upcoming Space! https://t.co/buGGpIFCto
— IsôkoDiaspora (@isokodiaspora) December 11, 2023
Umunsi nkuyu, itariki nkiyi Turibuka imbaga yabatutsi babanye Congo barimburiwe imudende muri 1997, 1998; aho bikekwako haguye ibihumbi 3000 byabatutsi babanye Congo. Abacitse kwicumu barihirya no hino kwisi barahurira uyumunsi kuri X bibuke iryo ayo majoro yasize benshi… pic.twitter.com/G1s9NHGNv1
— Manzi Willy (@RealManziWilly) December 11, 2023
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO