Dinsdag, Maart 18, 2025
Dinsdag, Maart 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeIshyaka rya Moïse Katumbi ryatangaje ibirori byo kubyina intsinzi »Dore aho biza...

Ishyaka rya Moïse Katumbi ryatangaje ibirori byo kubyina intsinzi »Dore aho biza kubera

Nyuma yo kuba Komisiyo ishinzwe gutegura amatora muri Congo (CENI) iza kuba imaze gutangaza ibyavuye mu matora, i Shyaka rya Ensemble pour la République rya Moïse Katumbi Chapwe ryamenyesheje abayoboke baryo kw’itegura intsinzi y’umukandida wabo, k’umwanya w’umukuru w’igihugu.

Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’i Shyaka rya Ensemble pour La République, bwana Olivier Kamitatu, aho yagize ati:

“None tariki ya 31 Ukuboza 2023; abanyekongo mwese mu hamagariwe kwizihiza intsinzi ya Moïse Katumbi, umuhango nyirizina uzabera ku biro bikuru by’a Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora.”

Uyu muvugizi ya namenyesheje ko igihe abashinzwe gutegura Amatora (CENI) batangaza undi utari Moïse Katumbi ko mu ricyo gihe abanyekongo batazemera ibya tangajwe ndetse ko bitazihanganirwa.

Olivier yagize ati: “Igihe CENI, ya kwibeshya igatangaza undi utari Moïse Katumbi, ntago tubyemera nagato. Uwo abanyekongo bitoreye turamuzi ni Moïse Katumbi.”

Ibi babitangarije abanyekongo, mu gihe CENI, yari yamenyesheje ko uyu munsi tariki 31 Ukuboza 2023 aribwo itangaza amajwi.

Gusa nk’uko Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora, yagiye itangaza amajwi, kuva ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, tariki 23 Ukuboza 2023, kandida nimero 20 Félix Tshisekedi, bya garagaye ko yarushije abandi ba kandida amajwi.

Aribyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bitako ari ubujura bukomeye CENI ya koresheje. Ni kenshi abarimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu na Dr Denis Mukwege  bagiye bumvikana basaba ko Amatora agomba gusubirwamo ndetse bagasaba ko uhagarariye Komisiyo y’Amatora Denis Kadima, afungwa.

Mu bya garagaye muri ay’Amatora yo ku itariki 20 Ukuboza 2023, Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora, yerekanye ko mu majwi imiliyoni 10 ari amajwi ya perezida Félix Tshisekedi,mugihe 2,5 ariyo ya Moïse Katumbi, uza ku mwanya wa Kabiri.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights