Mu gihugu cya Irani ibirego biri kwiyongera ku bantu batambara umwitero mu mutwe muruhame . Ku butegetsi bw’iki gihugu kutambara umwitero muruhame bigaragaza kwigenga gukabije ibi kandi bikaba biteje umutekano muke .
Abakinnyi ba filimi 6 bishyuye amande kubera kutambara umwitero ;Baran Kosari umukinnyi wa filimi wari ufite imyaka 37 yajyanywe murukiko akurikiranyweho kutambara umwitero muruhame , kurubu akaba yaritabye Imana.
Shaghayegh Dehgan ukora akazi ko gusetsa abantu w’imyaka 44,nawe akaba yarakurikiranywe incuro nyinshi icyaha cyo kutambara umwitero muruhame.
Mbere yaho abandi 4 , barimo Katayoun Riahi , Pantea Bahram ,Afsaneh Bayganna Fatemeh Motamedarya bose bakaba baraziraga icyaha kimwe.
Leta ikaba ifite impungenge mugihe ibi byamamare bikomeje kwigaragaza ku ma televiziyo , kumbuga nkoranyambaga batambaye umwitero , ibi bituma rubanda rubakurikirana bumva ko byemewe maze bakaba bajya mu mihanda , mu masoko cyangwa mu mavuriro batambaye umwitero .
Mu mezi make ashize , hari abagore bagaragaye batambaye umwitero mu muhanda , nyuma yo kwigaragambya kwateje urupfu muri nzeri ubwo Mahsa Amini , yafatwaga ashinjwa kutambara ngo yikwize.
Kutambara umwitero mu gihugu cya Iran bamwe babifata nk’ibigezweho , kuri leta ni icyaha ndetse gihanirwa n’amategeko nkuko uhagarariye polisi Hassan Mofakhami abivuga.
Amande aremereye kumuntu uzagaragara atambaye umwitero , harimo kubika imodoka ye , igitutu kubakozi be ibyo kandi bikaba bireba n’abikorera , kutemererwa ubuvuzi kubatabyubahirije , gufungirwa ubucuruzi kubaha abagore uburenganzira bwo kwambara uko bashaka n’ibindi , ntabwo bazaba bahaniwe kutambara umwitero gusa ahubwo icengeramatwara ryogutesha umuco agaciro.
Abagabo batatangajwe amazina , harimo abasaga 150 b’abacuruzi ndetse n’abasaga 2000 bikorera bafungiwe bazira kutubahiriza itegeko ryo kwambara umwitero. Aba bagabo cyane cyane ko aribo ba nyiri maduka bafashe umwanzuro wo kureka abagore Bambara batiteye umwitero.
Les Iraniennes, ces héroïnes.
Alors que les responsables du régime multiplient les menaces contre les femmes non voilées, elles sont de plus en plus nombreuses à défier la dictature. Que d’admiration pour ces femmes, soutenons-les ! #Iran #MahsaAmini pic.twitter.com/D4tK7kiABS— Farid Vahid (@FaridVahiid) April 11, 2023
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO