Dinsdag, November 12, 2024
Dinsdag, November 12, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruInzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zakoze umukwabo karundura wasize abarimo abakobwa bibishaga...

Inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zakoze umukwabo karundura wasize abarimo abakobwa bibishaga imihoro batawe muri yombi

Mu mukwabu ukomeye wakozwe n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, itsinda ry’amabandi yamburaga abaturage mu Mujyi wa Muhanga yitwaje imihoro ryatawe muri yombi. 

Iri tsinda rigizwe n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa batangira abaturage mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Muhanga bakabambura ibikoresho n’amafaranga bafite. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko hamaze gufatwa abagera kuri 20 akavuga ko operasiyo yo gufata abandi bafatanya muri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi ikomeje. 

Ati “Dukurikije urutonde dufite rw’abakekwaho kwambura no gukomeretsa abaturage bose ntabwo barafatwa kuko gahunda yo kubahiga irakomeje.” 

Gitifu Nshimiyimana yabwiye UMUSEKE ducyesha iyi nkuru ko kugira ngo iki gikorwa cyo kubafata kigerweho bahawe amakuru n’abaturage y’aho bategera abagenzi bituma bahashyira irondo babasha kubafata. 

Ati “Twatangiye kubahiga kuva Taliki ya 19 Mara 2024, buri joro hari abo dufata.” 

Nshimiyimana avuga ko mu bo bafashe harimo n’abaherutse gutobora inzu y’umucuruzi basahura ibirimo byose ubu bakaba bagiye kugezwa imbere y’Ubutabera. 

Yasabye abaturage kuba amaso bakajya batangira amakuru ku gihe kugira ngo Inzego z’umutekano zirimo Polisi na DASSO zibashe kubafata. 

Gitifu ashimira abaturage batanze amakuru abandi batabara bagenzi babo abo bagizi ba nabi bari bagiye kwambura ibyabo. 

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye buvuga ko mu bafashwe bose abenshi bafite Imyaka iri hagati ya 20 na 30 y’amavuko. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko abo bafata bose babasangana ibikoresho bifashisha bambura abaturage. 

Muri uyu Murenge wa Nyamabuye kandi abagizi ba nabi bitwaje imihoro baherutse kwinjira mu nzu y’umuturage batema Umugabo n’Umugore bikabije banatwara ibikoresho byo mu nzu n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights