Ibisasu byarutura bisaga icumi byarashwe biturutse muri Gaza byoherezwa muri Israheli kuri uyu wa gatandatu mu masaha ya mugitondo , bishyira ku iherezo kucyizere cyo kuba intambara yaba yarahagaze , ni nyuma y’intambara iherutse nubundi kuba mu kwezi kwa gicurasi ikaba yaramaze iminsi igera kuri itanu .
Umuyobozi wa Hamas yatangaje ko bagomba kurya ari menge kuberako hagiye kongera kuba intambara kuri Israheli .Ni mugihe kandi abayobozi ba aIsraheli batangiye kuburira abaturage baho baturanye na Gaza kuguma mu ngo , ko nta mutekano wizewe uri ku mipaka . Hakekwako habaho imyivumbagatanyo ndetse n’ihohoterwa ryakorerwa abaturage ba Israheli.
Igisirikare cya Israheli cyagiye gishinjwa kwivanga mu mitwe y’ibyihebe binyuriye mu ntara ya Gaza .Umuyobozi wa Hamas akaba yahamagariye ingabo ze kwitegura intamabara kuri Israheli , ndetse ahamagarira ingabo za Libani kubiyungaho.
Ibisasu bikba byarashywe ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo no ku isaha ya saa cyenda n’igice ku isaha ya GMT bikomeza kugeza ku minota mirongo ine n’itanu nyuma yahoo.
Israheli ikaba yatangaje ko intara nyinshi zituye muri Palestina zaba iherereye mu majyepfo cyangwa mu burasirazuba zigomba gufata intaro zikitegura .
Igisasu cyambere kikaba cyarshwe mu mujyi wa Yavne mu majyepfo ya Tel-Aviv , umugabo akaba yakomerekeshwe n’uduce twisasu, nkuko Adom David uhagarariye ikipe ishinzwe ubutabazi muri Israheli yabitangaje .
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO