Ibrahim Traoré usanwe ayobora igihugu cya Burkina Faso yatangaje ko ari kwitegura intambara yo guhashya imitwe y’iterabwoba mu gihugu cye.
Ibi yabitangaje ubwo bizihizaga isabukuru y’ubwigenge bwa Burkina Faso ku nshuro ya 63.Yakomeje akangurira iyo mitwe yitera bwoba gufasha intwaro hasi bitaba ibyo agakoresha imbaraga z’umurengera mu kubahashya.
Uyu mugabo kandi uhora agaragara mu myenda ya gisirikare yakomeje ahamagarira abikorera, abakozi ba leta ndetse na ma sosiyete kuba maso bagakusanya inkunga yo kumufasha guhashya iterabwoba mu gihugu.
Mu minsi ushize, nibwo Ubutegetsi buriho muri Burkina Faso bwatangaje ko inzego z’umutekano n’iz’ubutasi zaburijemo igikorwa cyo guhirika ku butegetsi Ibrahim Traoré.
Ubuyobozi bwa Burkina Faso bwavuze ko iki gikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyageragejwe ku wa Kabiri tariki 26 Nzeri mu 2023.
Itangazo ryasomewe kuri televiziyo y’iki gihugu, rivuga ko uyu mugambi wari wacuzwe na bamwe mu basirikare bakuru bagamije guhungabanya ituze rya Burkina Faso.
Amakuru dukesha BBC avuga ko kugeza ubu hari abasirikare batawe muri yombi nubwo amazina yabo ataratangazwa.
Si ubwa mbere Amakuru yo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Capt Traoré avuzwe kuko no mu Ukuboza mu 2022, uyu mugabo yari yatangaje ko hari abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi bwe, avuga ko atazabata muri yombi ahubwo azagirana nabo ibiganiro.
Ibrahim Traoré yageze ku butegetsi muri Nzeri mu 2022 nyuma y’uko akoreye ‘Coup d’état’ Lt Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba, wari wabufashe muri Mutarama 2022 ahiritse Perezida Roch Marc Christian Kabore.
Nyuma yo guhirika ubutegetsi muri Burkina Faso bamwe ntibahwemye kumugaragaza nk’ufite ibyo ahuriyeho na Thomas Sankara. Ibrahim Traoré, wafashe ubutegetsi nyuma ya coup d’État yakoreye lieutenant-colonel Paul Henri Sandaogo Damiba, afite ibyo ahuriyeho na Sankara.
Bombi bari abasirikare bafite ipeti rya Capitaine; bageze ku butegetsi ku myaka 34; bombi bahiritse ku butegetsi abasirikare bagenzi babo nyuma y’amezi umunani babufashe.
Iby’iri gereranya reka tube turirekeye aha. Kuko Haute Volta yo mu 1983 na Burkina Faso y’iki gihe ntaho bihuriye.
Hashize imyaka igera kuri 40 habaye impinduramatwara yayobowe na Sankara, igihugu cyahoze ari icy’abantu b’inyangamugayo cyuzuyemo akajagari, cyibasiwe n’umutekano mucye mu mfuruka zose.
Damiba wari yijeje abaturage byinshi akimara guhirika Perezida Kaboré ku wa 24 Mutarama nta mpinduka yigeze agaragaza.
Yanenzwe n’abaturage, yamaganwe n’abasirikare bagenzi be, uwari wateye ikirenge mu cya bagenzi be mu guhirika ubutegetsi byarangiye na we ahiritswe ku wa 2 Ukwakira 2022 bikozwe n’umwe mu bari bamwungirije.
Ni umusirikare mu maso bigaragara ko akiri muto nyuma yo kwigaragaza nk’igihangange kuri televiziyo y’igihugu ubwo coup d’etat yarimo iba, yagaragaje akanyamuneza muri blinde mu mihanda yo mu Mujyi wa Ouagadougou.
Bitandukanye na Damiba n’abandi benshi mu bofisiye bo muri Burkina Faso banyuze mu gisirikare kuva mu bugimbi, Ibrahim Traoré yize mu mashuri ya gisivile mbere yo kwinjira mu gisirikare.Avuka mu gace ka Bondokuy mu Ntara ya Mouhoun akaba yarize amashuri yisumbuye ahitwa Bobo-Dioulasso.
Yari umunyeshuri w’umuhanga. Yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu 2007 akomereza Ouagadougou gushaka ‘licence’ mu bya ‘Geologie’ muri Kaminuza ya Joseph Ki-Zerbo.
Yahisemo kwinjira mu gisirikare aho gukomeza amasomo muri kaminuza. Mu 2010, yinjiye mu ishuri rya gisirikare ‘Georges Namoano de Pô’ ryigisha abo ku rwego rwo hejuru mu ngabo z’igihugu.
Umusiriakare mu ngabo zirwanira ku butaka
Mu 2012 ubwo yari avuye mu ishuri afite ipeti rya sous-lieutenant, Traoré yinjiye mu mutwe ukoresha intwaro ziremereye. NYuma y’imyaka ibiri yazamuwe mu ntera agirwa lieutenant.
Yaherewe imyitozo muri Maroc mu bijyanye no gukoresha intwaro ziremereye n’ibikorwa bya gisirikare bibera ku butaka.
Yigaragaje ahitwa Markoye mu gace gahuza umupaka wa Mali, Burkina Faso na Niger ubwo yarwanyaga imitwe yitwaje intwaro igendera ku mahame y’idini ya Islam no mu Burasirazuba bw’igihugu muri ‘opération Otapuanu’ mu 2019.
Traoré yabaye capitaine mu 2020; ni umwe muri ba ofisiye bakiri bato bahoraga bitegereza intege nke z’ababakuriye ku rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba.
Muri Mutarama 2022, yashinze umutwe ugamije kurinda igihugu atabiherewe uburenganzira atabimenyesheje Perezida.
Uko amezi yagiye ashira niko abasirikare barushagaho kureba Damiba ijisho ribi. Bitandukanye n’ibyo yari yarabijeje, nta kintu gifatika cyakorwaga ku rugamba.
Abasirikare bakomeje guhura n’imbogamizi zo kubona ibikoresho ndetse bakarushaho gutakaza abantu benshi.
Ku wa 26 Nzeri imodoka y’abasirikare yaguye mu gico cy’aba-Jihadiste, abagera kuri 11 barishwe naho abasivile barenga 50 baburirwa irengero.
Mu minsi yakurikiyeho, capitaine Ibrahim Traoré yagiye Ouagadougou, mu izina ry’abandi batari bishimye kugirana ibiganiro na Paul-Henri Sandaogo Damiba.
Yamaze icyumweru asaba kubonana na Perezida ariko ntiyahabwa igisubizo. Ibyo yabifashe nk’agasuzuguro bituma we n’abofisiye b’urungano rwe bahita biyemeza kugira icyo bakora.
Ku wa 30 Nzeri mu rukerera humvikanye urusaku rw’imbunda mu Mujyi wa Ouagadougou, ihirikwa ry’ubutegetsi ritangira ubwo.
Mu masaha 48 yakurikiyeho, Traoré n’abahungu be bigaragaje nk’abantu badafite ubwoba na bucye kandi ko badashidikanya na busa gukina n’umuriro.
Ku wa 1 Ukwakira bagiye kuri televiziyo y’igihugu bashinja Damiba ko yahungiye mu birindiro by’ingabo z’u Bufaransa gutegura igitero cyo kwihimura.
U Bufaransa bwagerageje kubirwanya ariko ibihumbi by’abaturage bihurira mu mihanda bagamije kwibasira ambasade y’Abafaransa na Institut Français.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO