Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruInkuru nziza itugezeho aka kanya: Impinja ebyiri zimaze iminsi itatu mu Kivu...

Inkuru nziza itugezeho aka kanya: Impinja ebyiri zimaze iminsi itatu mu Kivu zarohowe ari nzima

Mu buryo bw’igitangaza, abana babiri b’impinja batabawe nyuma yo kubabona bareremba mu Kiyaga cya Kivu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), biturutse ku biza by’imyuzure biherutse kwibasira u Burasirazuba bw’icyo gihugu

Aba bana babiri, ngo batabawe mu gihe barimo bareremba hafi y’inkombe z’Ikiyaga cya Kivu, nyuma y’iminsi mikeya ishize ibiza by’inkangu n’imyuzure bihitanye ubuzima bw’abantu basaga 400 muri icyo gihugu.

Aganira n’Ikinyamakuru BBC, umuyobozi muri ako gace witwa Delphin Birimbi, yagize ati “Ni ibitangaza, twese twumiwe. Ababyeyi babo barapfuye, ariko umuryango mugari urimo kuvugana n’abantu bashobora kubarera”.

Ntibirasobanuka neza ukuntu abo bana barokotse nyuma yo kumara iminsi itatu mu Kiyaga cya Kivu, ariko abatangabuhamya babibonye, bavuga ko bagaragaye bareremba hejuru y’amazi.

Abo bana BBC yatangaje ko barokowe ku wa mbere tariki 8 Gicurasi 2023, umwe yabonetse ahitwa i Bushushu, undi aboneka ahitwa i Nyamukubi, utwo duce tubiri tukaba twaribasiwe cyane n’ibiza birimo imyuzure mu cyumweru gishize, nk’uko Birimbi yabisobanuye.

Umubare w’abishwe n’ibiza muri RDC wakomeje kuzamuka, kuko n’ejo ku wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, hari indi mirambo ngo yabonetse yari yararenzweho n’ibyondo, bituma kugeza ubu umubare w’abapfuye umaze kugera kuri 411, muri abo 317 ngo nibo bamaze gushyingurwa.

Ubuyobozi bwo muri ako gace, bwatangaje ko kumenya imirambo ya ba Nyakwigendera, hari aho bigoye kuko bose batahakomokaga, ahubwo harimo abaje baturutse mu tundi duce, baje gucuruza, kuko imvura yateje ibiza yaguye ku munsi w’isoko.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights