Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruGabon: Madame Sylvia Bongo Ondimba Valentin arafunzwe

Gabon: Madame Sylvia Bongo Ondimba Valentin arafunzwe

Sylvia Bongo Ondimba Valentin , umufasha wa perezida Ali Bongo Ondimba wahiritswe kubutegetsi kurubu arabarizwa muri gereza aho ashinjwa kunyereza umutungo w’igihugu .Ibi bikaba bibaye aho nyuma y’ukwezi uwari  perezida Ali Bongo yahirikwagwa kubutegetsi .Uwunganira mu mategeko  madame w’uwahoze ari perezida akaba yatangaje ko kuri uyu wa kane tariki ya 12 ukwakira 2023 Madame Ondimba afunzwe .

Nkuko ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Gabon dukesha iyi nkuru , bitangaza ko , Sylvia Bongo afungiye muri gereza nkuru ya Libreville , akaba yarajyanywe mu ijoro ryo kuwa gatatu , nyuma yo kuba abacamanza baremeje ko ahamwa n’icyaha .

Sylvia Bongo ku myaka 60 , akaba kuya 28 nzeri 2023 aribwo yashinjwe kunyereza umutungo w’igihugu kuva ubwo atangira gufungishwa ijisho murugo iwe .

Leta ya gisirikare iri kubutegetsi nyuma yo guhirika perezida Ali Bongo, hatangiye gukora iperereza k’umuryango we, maze umuhungu we Noureddin Bongo Valentin wari umuhuzabikorwa wa perezida atabwa muri yombi aho yashinjwaga kunyereza umutungo wa leta .Noureddin Bongo akaba afunzwe kuva ku munsi wa mbere se ahirikwa k’ubutegetsi , afungiwe kandi kurya ruswa .

Ali Bongo yajyanywe munzu aho arinzwe kuva kumunsi wa mbere habaho ihirikwa k’ubutegetsi , ariko yemererwa kujya aho ashaka , nyuma y’icyumweru , igisirikare gitangira gutekereza ko yaba ashukwa n’umuhungu we n’umugore we , maze Perezida Ali Bongo ahitamo kujya kuba iwe u rwego rw’umutekano we .

Mu ijoro ryo guhirika ubutegetsi , Noureddin Bongo hamwe n’urundi rubyiruko , hamwe n’abanyamuryango bahafi  hakubiyemo na madame wa perezida bahise batabwa muri yombi aho bafatanywe amasakoshi arimo amafaranga ya ma euro asaga miliyoni nyinshi murugo iwabo .

Ibyumweru bitatu nyuma yaho Noureddin Bongo hamwe n’abandi barindwi batawe muri yombi aho bashijwaga kurya ruswa ndetse no kunyereza umutungo w’igihugu , gukoresha impapuro mpimbano bakoresheje umukono wa perezida ndetse no kwiba amajwi mu matora .

Abandi babiri bari bashinzwe ibikorwa remezo ndetse na peteroli nabo ntibasigaye kuko bajyanye nabo .

Madame wa perezida hamwe n’umuhungu we Noureddin bakaba bashinjwa gukoresha ububasha wa perezida , maze bagatanga amabwiriza mu mwanya wa perezida bifashije umukono we , ndetse bakarya ruswa bakanangiza umutungo w’igihugu .Mu mwaka 2022 , igihugu cya Gabon kikaba cyaraje mu mwanya 136 mu bihugu 180 birya ruswa kumugaragaro.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights