Urukiko rwa gisirikare rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) rwa Butembo rwakatiye abasirikare 22 ba FARDC igihano cy’urupfu bazira guhunga imirwano yabahanganishije na M23.
Aba biyongereye ku bandi 27 bakatiwe igihano cy’urupfu bazira guhunga imirwano mu duce twa Kanyabayonga, Kirumba na Kayna yo muri Teritwari ya Lubero, barwanaga na M23 ikanatwigarurira.
Urukiko rwa gisirikare rwa rwahamije aba basirikare ibyaha birimo guhunga umwanzi, gusahura ibya rubanda harimo n’abasahuye ibikoresho mu bitaro by’Alimbongo ndetse no gutagaguza ibikoresho bya gisirikare.
Ibi ni ibyaha bihanishwa igihano cyo kwicwa nk’uko biteganywa n’amategeko y’igisirikare cya FARDC.
Mu baburanishwag harimo abasirikare bakatiwe gufungwa imyaka 10 bazira kurasa mu kirere nta we barasa ndetse n’undi umwe wakatiwe gufungwa imyaka 20 azira gufata umugore ku ngufu mu gace ka Mbingi.
Abakatiwe bafite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo cy’urukiko mu gihe ubuyobozi bwo nzego z’ubutabera bwishimiye ibihano aba basirikare bahawe mu rwego rwo guha isomo no guca burundu ingeso z’abasirikare ba FARDC bahunga ingabo za M23.
Inkiko zikatira abasirikare ba FARDC zishibora kuzahura n’akazi kenshi niba uko ingabo za FARDC zizatsindwa na M23 zizajya zicirwa imanza kuko mu mirwano yagiye ibahanganisha na M23 bagiye bagaragaza imbaraga nke, aho bamwe ubwo babaga basumbirijwe biyamburaga impuzankano za gisirikare bakambara imyenda ya gisivile ngo babone uko bahunga.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO