Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruInkeragutabara zigiye kujya zihahira hamwe n’Abasirikare muri AFOS

Inkeragutabara zigiye kujya zihahira hamwe n’Abasirikare muri AFOS

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yatangaje ko Umutwe w’Inkeragutabara ugiye kwiyongera ku basirikare, abapolisi n’abacungagereza ndetse n’imiryango yabo, na wo ugashyirwa mu bagenerwabikorwa b’Ihahiro ry’Inzego z’Umutekano, Armed Forces Shop (AFOS) kuko babyemerewe. 

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 14 Werurwe 2024, ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho Ihahiro ry’Inzego z’u Rwanda zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano. 

Minisitiri w’Ingabo yasobanuye ko n’ubwo iri hahiro risanzweho kandi ibicuruzwa birimo bikaba bisonerwa umusoro, ngo ni ngombwa ko hagira irindi shoramari rikorwa. Abadepite bitabiriye iyi Inteko Rusange batoye ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko rishyiraho AFOS. 

RBA dukesha iyi nkuru yavuze ko Iteka rya Minisitiri w’Ingabo ari ryo rigena ikindi cyiciro gishobora gushyirwa mu bagenerwabikorwa ba AFOS mu gihe babisabye. Ndetse zimwe mu mpinduka zifuzwa ngo ni uko iri hahiro ryakora irindi shoramari ryinjiza amafaranga nko mu mpapuro mpeshamwenda. 

Abadepite bagaragaje ko hakenewe kugira ibinozwa muri uyu mushinga w’itegeko ku nyungu z’abagenerwabikorwa b’iri hahiro, basaba ko kandi urutonde rw’ibicuruzwa byo muri AFOS rwakongerwa bitewe n’uko ibiciro by’ibintu byinshi birushaho kuzamuka kandi hari ibyo usanga bitaruriho. 

Abadepite kandi Banasabye Minisiteri y’Ingabo kwegereza abagenerwabikorwa iri hahiro kuko usanga riri kure kandi amashami 15 asanzwe mu gihugu hose akaba adahagije, kuko hari bamwe bafata urugendo runini cyane kugira ngo bagere aho ishami rya hafi riri. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights