Ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2024, Ingabo z’u Burundi zari zivuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zaraye zihuye n’akaga gakomeye cyane ubwo zategwaga igico n’ingabo z’umutwe wa M23, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru benshi muri bo bahasiga ubuzima abandi bafatwa mpiri.
Abasirikare benshi bo mu ngabo z’u Burundi bari gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwana n’umutwe wa M23 baguye mu gico batezwe n’uyu mutwe, abagera kuri 27 bahasiga ubuzima, abandi benshi bafatwa matekwa.
Isoko y’amakuru ya Corridorreport.com yaganiriye n’umwe mu barwanyi ba M23 yemerewe iby’aya makuru.
Bariya basirikare b’u Burundi bavaga Minova, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bagana i Sake, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho bari bagiye gutanga umusada wo gutabara ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa zari ziri kurwana na M23.
Izi ngabo zagwiriwe n’ibyago nyuma yuko ejo ku cyumweru Corridorreport.com yari yatangaje ko u Burundi bwapfushije abasirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu nkuru twatangaje yavugaga ko abasirikare b’u Burundi bishwe na M23 bakabakaba 472, hakomereka abandi barenga 131, abandi bafatwa mpiri.
Aba basirikare baguye mu mirwano yabaye tariki ya 25 na 27 Mutarama 2024, aho iyi mirwano yari yabereye ku musozi wa Muremure no mu nkengero za Mweso, mu bice bya Ishasha.
Gusa hakaba hari andi makuru yatanzwe n’ibinyamakuru bikorera mu gihugu cy’u Burundi avuga ko haba harapfuye abasirikare bose bagize Batoyo ya Karindwi, yo mu ngabo za TAFOC, nabo bari baheruka kuva mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Batayo y’ingabo z’u Burundi yari isanzwe igizwe n’abasirikare 650.
Bivugwa ko abasirikare b’u Burundi zavaga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu bice byo muri Komine ya Minembwe, ziza kugwa mu gico (Ambush) mugihe bari bamaze kurenga Minova, bagwa mu gace gaherereye mu misozi ya Muremure, muri teritware ya Masisi.
Amakuru ahari yizewe ashimangira ko umubano wa Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Tshisekedi wa RDC ashingiye kuri 5000$ Leta ya RDC yemeye kujya yishyura buri kwezi kuri buri musirikare umwe w’u Burundi, uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu mu rugamba rwo kurwanya M23, Ingabo z’iki gihugu zihuriyemo n’iza FARDC.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO