Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryababariye bikomeye mu mirwano imaze iminsi ibera mu nkengero za centre ya Kanyabayonga, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni mu mirwano imaze iminsi irenga icumi ibera mu duce dukikije centre ya Kanyabayonga, iherereye muri teritware ya Lubero na Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba yatanzwe n’abasirikare bari muri iyi mirwano avuga ko izi ngabo zirwanira ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi ziheruka kubabarira bikomeye muri iyi mirwano.
Aya makuru yatanzwe na bariya basirikare batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa, avuga ko iyi mirwano imaze kugwamo abasirikare barenga ibihumbi bitandatu bo ku ruhande rw’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba basirikare bagiye bagaba ibitero kuri M23 mu bihe bitandukanye, gusa bikarangira bahababariye bikomeye kuko inshuro zose bagabye ibitero basangaga Intare za Sarambwe zihagaze neza zikabarasaho urufaya rw’amasasu benshi bakahasiga ubuzima abandi bakaburirwa irengero, kugeza ubwo hari imirwano izi ngabo zagiye zipfiramo hakabura n’umwe wo kubara inkuru nkuko twabitangaje mu nkuru zacu ziheruka.
Aya makuru anavuga ko mu mirwano yabereye mu karere ka Mirangi, yapfiriyemo abasirikare benshi bo ku ruhande rwa leta ya perezida Félix Tshisekedi, kandi abandi benshi bakomeretse harimo n’ababuriwe irengero.
Akandi karere gaheruka kugwamo abasirikare benshi bo ku ruhande rwa leta ni aka Kyaghala, gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Centre ya Kanyabayonga.
Kugeza ubu M23 igenzura uduce twinshi turi mu nkengero z’iyi centre ya Kanyabayonga, harimo agace ka Mirangi, Bulindi, Kyaghala n’utundi duce twinshi.
M23 kandi yafashe ibikoresho byinshi bya gisirikare birimo n’imbunda zirasa kure.
Mu mashusho urubuga rwa secret rwashize hanze, yagaragazaga ibitwaro biremereye Intare za Sarambwe zari zambuye ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uru rubuga rwavuze ko ibyo bitwaro byafatiwe mu nkengero za centre ya Kanyabayonga, mu bice bya Bwemerimana ho muri teritware ya Masisi.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO