Maandag, Februarie 17, 2025
Maandag, Februarie 17, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeIngabo za Afurika y'Epfo zagabye ibitero bikomeye kuri M23 byifashishije intwaro karundura...

Ingabo za Afurika y’Epfo zagabye ibitero bikomeye kuri M23 byifashishije intwaro karundura zimenyerewe mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Mutarama 2024, ingabo za Afurika y’Epfo zaje ku ruhande rwa SADC zagabye igitero gikomeye cyane ku mutwe wa M23, aho ziri gukoresha intwaro ziremereye zizwi nka Artillery. 

Amakuru agera kuri Corridorreport.com aturuka ku mbuga y’urugamba, avuga ko izi ngabo za Afurika y’Epfo zagabye ibitero ku birindiro bya M23 biherereye muri Karuba ndetse na Mushaki. 

Uretse kuba ibi bitero biri kwifashishwamo intwaro ziremereye za Artillery, umwe mu basirikare ba M23 waganiriye n’umunyamakuru wa Corridorreport.com avuga ko hari no kwifashishwa indege itagira abapilote ya CH-4. 

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama 2024, nibwo Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC zatangiye kugaba ibitero bikaze ku mutwe wa M23, ndetse amakuru yagiye ahagaragara avuga ko izi ngabo zageze mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zirenga 580 aho kuba 200 nk’uko byari byatangajwe. 

Kuva mu Ukuboza 2023 ingabo za SADC zatangiye kwinjira mu Burasirazuba bwa RDC zigiye gutera ingabo mu bitugu iza Leta, FARDC mu rugamba rwo guhashya M23. 

Kuva icyo gihe amakuru yamenyekanye ni uko ingabo zigize ubutumwa bwiswe SAMIDRC, ari izo muri Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Gusa kuva zahagera ibintu byahise bihinduka kuko abasirikare baturutse muri Afurika y’Epfo bahise batangira ibitero bikaze kuri M23. 

Inyandiko zagizwe ibanga zaturutse mu Bunyamabanga bwa SADC, zigaragaza ko muri ubu butumwa hagiye abasirikare 580, nyamara mbere hari hatangajwe 200 gusa. 

Izi nyandiko zinerekana ko ibirindiro bikuru by’izi ngabo biri mu gace ka Keshero, i Goma ahahoze icyicaro cy’ingabo za Kenya zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirasuba [EACRF] zirukanywe muri RDC mu ntangiriro z’Ukuboza 2023. 

Ni inyandiko igira iti “Ku cyicaro gikuru cya SAMIDRC hoherejwe abasirikare babanya-Malawi 244 n’abanyafurika y’Epfo 102, mu gihe abandi 170 n’abo mu mutwe udasanzwe (special force) bo muri Botswana, Angola, Afurika y’Epfo na Tanzania bagiye ku kibuga cy’indege cya Goma.” 

“Ni mu gihe kandi abandi 50 bo muri Afurika y’Epfo boherejwe i Sake muri Teritwari ya Masisi, ndetse bari kumwe n’aba FARDC. Aba bose bahageze kugeza tariki 10 Mutarama 2024.” 

Umutwe wa AFC (Alliance Fleuve Congo) washinzwe n’Umunyapolitiki Corneille Nangaa waburiye Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) zatangiye koherezwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ubufasha bwazo butazabuza Perezida Félix Tshisekedi gutsindwa. 

Nyuma yo kumva misiyo ya SADC, Nangaa yasabye ibihugu bigize uyu muryango gukorera mu nyungu z’abaturage ahamya ko batengushywe na Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 20 Ukuboza 2023. 

Yasobanuye ko Tshisekedi yagambaniye ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, ubwo mu Ukuboza 2023 yirukanaga ku butaka bwa RDC ingabo zabyo zari zaragiye kumufasha kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cye. 

Nangaa yamenyesheje SADC kandi ko Tshisekedi ari mu myiteguro yo kwirukana Ingabo ziri mu Butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye buzwi nka MONUSCO, yirengagije uruhare zagize mu kurinda amahoro mu bice bitandukanye bya RDC kuza zagerayo mu 2004. 

Uyu munyapolitiki wabaye Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri RDC, CENI, yasobanuriye SADC ko AFC ifite igisirikare kiyobowe neza kandi gifite imbaraga, kandi ko cyiteguye kurwanirira demokarasi, binyuze mu gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi ahamya ko bwibye amatora. 

Ati “Turizeza SADC n’ingabo zayo ko tuzi [imikoranire yayo na Leta ya RDC] kandi twiteguye gushyira iherezo ku butegetsi bwa Tshisekedi.” 

Nyuma y’uko ingabo za SADC zigeze muri Masisi, amakuru yatangiye kugaragara ni uko FARDC n’imitwe bafatanyije irimo Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi bagabye ibitero bikomeye kuri M23 mu gace ka Sake na Masisi tariki 12 Mutarama 2024 bigahitana ubuzima bw’abasivili. 

Bivugwa ko kuba izi ngabo za Afurika y’Epfo zaroherejwe muri RDC zitagiye kugarura amahoro muri aka gace, ahubwo zigira uruhare mu kongera ubukana bw’ibyaha byibasira abasivili. 

Ubutumwa bw’ingabo za SADC bwari ukurwanya imitwe yose yitwaza intwaro iri mu Burasirazuba bwa RDC ariko ubu byahindutse guhangana na M23 gusa, hirengagijwe indi mitwe irenga 260 ikora ibikorwa by’urugomo no kwica urubozo abasivili. 

Mu gihe ingabo za MONUSCO zitari zasoza ubutumwa bwazo, na zo zatangiye guha ubufasha ingabo ziri mu butumwa bwa SAMIDRC. 

Abasesenguzi bagaragaza ko mu gihe ingabo za SADC zakomeza gukorera mu mutaka w’ingabo za Leta, FARDC, zitazashobora kugarura amahoro muri iki gihugu cyashegeshwe n’intambara, ndetse bazaba abo kurebera ibyaha by’intambara na Jenoside bikorerwa abasivili nk’uko byabaye mu myaka igiye kuba 30, ingabo za MONUSCO zimaze muri iki gihugu. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights