Maandag, Desember 9, 2024
Maandag, Desember 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeIngabo za SADC zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC, zahishuye ibyago zahuriye nabyo...

Ingabo za SADC zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC, zahishuye ibyago zahuriye nabyo mu ntambara zihanganyemo na M23.

Ingabo z’umuryango wa SADC zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangaje ibyago zahuriye nabyo mu ntambara zihanganyemo na M23.  

Ni ibikubiye mu itangazo ryashizwe hanze n’Igisirikare cya Afrika y’Epfo (SANDF) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2024, aho cyemeje ko imodoka ebyiri za SADC zafatiwe mu mirwano ihanganyemo na M23.  

Muri iri tangazo iki gisirikare kiri mu butumwa buzwi nka SAMIDRC, rigaragaza ko ibyago cyahuye nabyo byabereye mu mirwano yabereye mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahanini mu duce twegereye Centre ya Sake mu birometero bike uvuye i  Goma, ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024.  

Iri tangazo kandi rivuga ko abasirikare ba SANDF bagera ku icumi na batatu bakomeretse barimo umwe wakomeretse bikabije, bose bakaba bahise boherezwa mu bitaro bya  Goma kwitabwaho n’abaganga, naho undi umwe akaba yamaze kwitaba Imana.  

M23 yo yatangaje ko yangije ibifaru bine by’ingabo za SADC, nyuma y’uko ku bufatanye n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bari kurasa mu baturage b’abasivile baturiye ibyo bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights