Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, ziri gutozwa n’ingabo z’u uryango w’Abibumbye, MONUSCO, uburyo bwo kohereza abasirikare bayo ahantu hagoye kugera.
Izi ngabo z’umuryango w’Abibumbye, Monusco, ziri gutoza igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, uburyo bwo kohereza ingabo zayo ahantu hagoye kugera, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa MONUSCO, mu ntara ya Ituri.
Monusco ivuga ko aya mahugurwa yatangiye ku itariki ya 12 Kamena 2024, iri kuyaha Ingabo za FARDC, kandi ko bayahabwa n’itsinda ry’Ingabo za Monusco zaturutse muri Guatemala na Bangladesh.
Aya mahugurwa byasobanuwe ko azamara igihe kingana n’iminsi 21, FARDC iri kuyigishwamo tekinike yo kurwana hifashishijwe Kajugujugu, ndetse ikanatozwa no kurwanya igahashya imitwe y’itwaje intwaro ikorera mu mashyamba y’inzitane.
Igisirikare cya FARDC nacyo ubwacyo cyavuze ko aya mahugurwa ari gukorwa mu rwego rwo kwitegura ibikorwa bya gisirikare bihuriweho bya FARDC -MONUSCO bigamije kugarura amahoro arambye muri Ituri, imaze imyaka isaga 20 iri mu ntambara z’urudaca.
Icyicaro cya mbere cy’amahugurwa kireba abasirikare ijana bazahabwa imyitozo yo koherezwa mu turere tw’imirwano hakoreshejwe Kajugujugu.
Aba basirikare bazaba basimburana, bahagarara kuri Kajugujugu hanyuma bakamanuka ku butaka , bafite imbunda mu ntoki, bakoresheje imigozi.
Iyi myitozo bivugwa ko izafasha FARDC kohereza ingabo ahantu hose hasanzwe hagoye, cyane cyane mu bice byo muri teritware za Djugu na Irumu, aho imitwe yitwaje imbunda ikorera, ariko kandi bikajyana n’imiterere yaho igoye cyane nk’imisozi, ibihuru no mu mashyamba y’inzitane.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO