Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zimaze igihe gito zikoze umukwabo udasanzwe muri Cheferie ya Plaine Dela Ruzizi, teritware ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, urangira hafashwe abarimo n’uwo bivugwa ko ari icyihebe cyari cyarayogoje ibyo bice.
Amakuru avugwa ko kiriya cyihebe cyatawe muri yombi cyari kimaze igihe mu bikorwa by’urugomo birimo kwiba no gushimuta abo mu bwoko bw’Abanyamulenge b’Abatutsi n’ibindi bikorwa byibasiye uduce turimo Bwegera, Kamanyola, n’ahandi.
Amakuru yatanzwe n’abaturage bo muri turiya duce akaba avuga ko kiriya cyihebe ari Maï Maï Buhivwa.
Uyu Buhivwa akaba afungiwe muri gereza nkuru ya Bukavu, mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Buhivwa wari warigize igitangaza asanze muri gereza bagenzi be bari barigize ba General muri Maï Maï aribo Gen Kijangala, Colonel Gapapa na Mburu, bamaze hafi amezi arenga atandatu baratawe muri yombi, n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo uyu mukwabo watangiye gukorwa n’Ingabo za FARDC, mu bice bya teritware ya Uvira.
Ubuyobozi bw’ingabo za FARDC zikorera muri Ruvunge mu birometre bike uvuye mu mujyi wa Uvira bwatangarije abaturage ko uyu mukwabo uri gukorwa hagamije kureba abatunze imbunda mu buryo butemewe n’amategeko,.
Abantu batari bake batawe muri yombi kubera uyu mukwabo. Muri bo harimo n’umwe mu basirikare ba FARDC uvuka mu Banyamulenge wafatiwe ku Bwegera, azira imbunda basanze munzu iwe mu rugo. Uyu yaje gufungirwa muri Uvira.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO