Ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ryiswe Wazalendo zifatanyije n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC hamwe n’abacanchuro n’Ingabo z’u Burundi bongeye kugaba ibitero mu gace gatuwe n’abaturage benshi kitwa Nyongera ko muri Teritwari ya Rutshuru.
Ibi bitero byifashijwemo indege ntoya z’intambara zitagira abapilote n’ibitwaro biremereye, bibasiye aka gace gatuwe n’abaturage benshi ndetse n’inkengero zako.
Umutwe wa M23 ubarizwa mu gace gaturanye n’aka gace watangaje ko utazihanganira na rimwe abaza guhohotera abaturage ndetse ko uzakora ibishoboka byose kugirango ubarinde icyaza kubahungabanya cyose.
Ni ibitero byagabwe ku mugoroba wo kuwa 6 Mutarama 2024, mu masaha ya saa moya n’igice.
Icyakora kugeza ubu n’ubwo Leta na Wazalendo ntacyo baratangaza kuri ibi bitero barashinjwa kuba aribo bari inyuma u’ubugizi bwa nabi buri kubera muri iyi Teritwari.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO