Maandag, Desember 9, 2024
Maandag, Desember 9, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeImyidagaduroIngabire wakoze filime zamamaye cyane zirimo ‘Intare y’Ingore’ yagarukanye indi nshya; akemanga...

Ingabire wakoze filime zamamaye cyane zirimo ‘Intare y’Ingore’ yagarukanye indi nshya; akemanga iz’iki gihe

Umwanditsi wa filime akaba n’umuyobozi wazo Ingabire Appollinaire, yashyize hanze filime nyaRwanda yitwa ‘INZIRA Y’UMUSARABA’ ivuga ku buzima bw’umwana w’umukobwa wiciwe ababyeyi, nyamara uwagize uruhare mu rupfu rw’ababyeyi be akamurera nk’umwana we, uwo mukobwa atabizi. 

Mu kiganiro n’IMIRASIRE TV, Ingabire yavuze ko yatangiye umwuga wa sinema mu mwaka wa 2009, aho yanakoze filime zitandukanye zirimo n’izakunzwe cyane kugeza n’uyu munsi mu Rwanda no mu mahanga nka ‘Intare y’Ingore’  na ‘Giramata’. 

Nyuma y’iminsi Ingabire atagaragara muri sinema nyuma yo kugaragara mu mashusho ya filime y’uruhererekane ‘City Maid’ ikunzwe cyane, yagarutse amurikira Abanyarwanda umwihariko wa filime ze, azana filime unakwiye guhanga ijisho cyane yise ‘INZIRA Y’UMUSARABA’ 

Muri iyi filime, umwana w’umukobwa Iribagiza yangwa urunuka n’umugore wamureze nyuma yo kwicirwa ababyeyi n’umugabo we, aho uyu wiyita Se aba yarishe ababyeyi be kubwo gukunda nyina wa Iribagiza ariko Se akamumutwara, agahitamo kubavana mu nzira. 

Ingabire yabwiye kiriya gitangazamakuru ko nubwo mu Rwanda filime ziri gukorwa ubutitsa, ariko wa mwihariko wa filime zakunzwe cyane sinema nyarwanda igitangira kwaguka Abanyarwanda bari bamaze gusa n’abayinyotewe, bikaba mubyamuhagurukije, akoza ikaramu muri wino arandika kugira ngo yongere abibutse. 

Iyi filime iri guca kuri shene ya YouTube ‘BIG FAMILY TV‘, ifite umwihariko wo kuba irimo abakinnyi bafite amazina akomeye kuri sinema nyaRwanda, barimo nka Antoinnete Uwamahoro uzwi nk’Intare y’Ingore, Irafasha Sandrine uzwi nka Swalla, Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina n’abandi. 

Ingabire Appollinaire aravuga ko umwihariko w’iyi filime ‘INZIRA Y’UMUSARABA’ ari uko izakinwamo n’abantu benshi bagera ku mubare wa magana atanu (500) uko azakomeza kugenda ayikora umunsi ku munsi, akanavuga ko yamaze gutegura uburyo bwo gukomeza guha Abanyarwanda filime nziza kandi bazakomeza kwishimira no gukunda. 

Ingabire yakoze izindi filime zirimo ‘INZIRA Y’URUPFU, IMPETA YANJYE,AHASHIZE, NIYO IBIKORA’ n’izindi yagizemo uruhare nka ‘AMARIRA Y’URUKUNDO, CITY MAID na SEKIBI’ zose zifite umwihariko wo kuba zifite inkuru z’ubuzima bwa buri munsi kandi z’amarangamutima mu buryo bwihariye. 

Ingabire Appollinaire yaba ari mu biganiro n’abagabo bakomeye muri sinema y’igihugu cya Nijeriya, bategura uburyo bw’imikoranire kuri filime bazakorera mu Rwanda mu gihe kidatinze. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights