Woensdag, Desember 11, 2024
Woensdag, Desember 11, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuru«Induru z’ibikeri ntizibuza inka gushoka» Depite Musa Fazil yavuze kubavuga nabi u...

«Induru z’ibikeri ntizibuza inka gushoka» Depite Musa Fazil yavuze kubavuga nabi u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri o3 kamena,visi perezida w’umutwe w’abadepite mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda ushinzwe imari n’ubuyobozi, Mussa Fazil HARERIMANA, yavuze ko ibizava mu matora ari byo bizasubiza abanyamakuru bamaze iminsi baharabika u Rwanda, yongeraho ko induru z’ibikeri zitabuza inka gushoka.

Depite Fazil, mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, yabajijwe impamvu abagize inteko y’u Rwanda batigeze baterana ngo bamagane amakuru na raporo zitandukanye zaharabikaga u Rwanda.

Yasubije ko abagize inteko basanze badakwiriye kongera gusubizanya n’abantu bari ku rwego rwo hasi, ahubwo ko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024 ariyo azabasubiza.

ati” Induru z’ibikeri ntago zibuza inka gushoka. Abanyarwanda aho bageze , ntabwo bariya babakumira. Ahubwo abanyarwanda bitegure kubasubiza mu masanduku y’itora. nibitabira amatora ku bwinshi kandi bagatora neza, bazaba babasubije.”

Muri iyi minsi u Rwanda rwitegura amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite, itangazamakuru ryo hanze ntirihwema gusohora inkuru ndetse no gukwirakwiza ibihuha bisebya u Rwanda.

Mussa Fazil HARERIMANA

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights