Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haramukiye imyigaragambyo y’abamotari, yo kwamagana icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi kibuza moto kugenda mu muhanda nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kubera ibibazo by’umutekano muke.
Ni imyigaragambyo yabereye mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu y’amajyaruguru.
Ku isaha ya saa moya n’igice za mugitondo kuri uyu wa mbere tariki 29 Mutarama, Bisi na Moto bike ni byo byagaragaye mu muhanda, ibiciro by’ingendo byikubye hafi kabiri.
Abanyeshuri barwanaga no kugera ku mashuri, bamwe bakaba babuze uko bagerayo baguma mungo zabo.
Hari abantu benshi babuze ikibatwara bahagarara ku mihanda igihe kirekire, ababishoboye bagendaga n’amaguru.
Abigaragambya bashyize amabuye mu mihanda imwe n’umwe ku buryo urujya n’uruza rw’ibinyabiziga rwari rwahagaze.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO