Dinsdag, Februarie 18, 2025
Dinsdag, Februarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruImpunzi z’abanye-Congo zo mu nkambi ya Mahama zakoze imyigaragambyo zamagana Jenoside

Impunzi z’abanye-Congo zo mu nkambi ya Mahama zakoze imyigaragambyo zamagana Jenoside

Impunzi z’abanye-Congo zo mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, ku munsi w’ejo kuwa Gatatu zakoze imyigaragambyo zamagana Jenoside zivuga ko ikomeje gukorerwa bene wabo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inkambi y’impunzi ya Mahama isanzwe ibarizwamo impunzi z’abanye-Congo zikabakaba 20,000; mu gihe imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yerekana ko u Rwanda rucumbikiye izirenga 70,000.

Ubwo impunzi z’i Mahama zigaragambyaga zari zitwaje ibyaba zinaririmba indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwo kwamagana ubwicanyi bukorerwa abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Abanyamulenge bo muri Kivu y’Amajyepfo ndetse n’Abahema bo mu ntara ya Ituri.

Ni ubwicanyi busanzwe bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uwa CODECO.

Iyi mitwe yombi Leta ya Congo Kinshasa imaze igihe yarayitabaje ngo iyifashe mu ntambara ihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Impunzi kandi ziramagana uruhare rw’ibihugu by’u Burundi, Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania muri buriya bwicanyi, nyuma yo kohereza muri Congo ingabo zo guha umusada FARDC.

 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights