Imibiri y’abantu bahitanywe n’impanuka y’ubwato mu kiyaga cya Kivu yashyinguwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Ukwakira 2024, mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Uyu muhango wabanjirijwe n’amasengesho wabereye mu irimbi rya Makao muri teritwari ya Nyiragongo, witabirwa n’imiryango yabuze ababo hamwe n’abanyacyubahiro bo mu ntara za Kivu zombi.
Imibiri icumi y’abakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru yashyinguwe, mu gihe mu burengerazuba bwa Kivu y’Amajyepfo hashyinguwe imibiri 20.
Mu ijambo ryavuzwe na Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, Prof. Jean Jacques Purusi, yavuze ko impanuka yabaye iterwa n’uburangare bwa bamwe mu bayobozi bashinzwe umutekano wo mu mazi. Yashimangiye ko hari ingamba zafashwe zo gukurikirana no guhana ababigizemo uruhare.
Ku ruhande rwa Kivu y’Amajyaruguru, Guverineri wungirije Ekuka Lipopo Ramuald yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ubwato bwatwaraga abagenzi bwibiye mu kiyaga bugera kuri metero zirenga 200 z’ubujyakuzimu. Ndetse yemeje ko ibikorwa byo gushakisha indi mibiri bikomeje n’ubwo hari ugushidikanya ku mubare nyirizina w’abari mu bwato.
Amakuru aturuka mu masoko atandukanye avuga ko ubwato bwari butwaye abagenzi barenga 400, ariko kugeza ubu nta rwego rwigenga ruratangaza imibare nyakuri y’abaguye muri iyo mpanuka.
Imiryango yabuze ababo muri iyo mpanuka ivuga ko icyo gikorwa cyabakanguye mu buryo bukomeye, by’umwihariko kuko bamwe muri bo babuze abantu benshi icyarimwe.
Abayobozi batandukanye bashinzwe umutekano w’iki cyambu cya Minova, aho ubwato bwaturutse, bamaze gutabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza ku mpamvu zateye iyo mpanuka. Guverineri wungirije, Ekuka Lipopo Ramuald, avuga ko iperereza riri gukorwa ryimbitse kandi abaturage bazakomeza guhabwa amakuru ku buryo burambuye.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO