Dinsdag, Desember 10, 2024
Dinsdag, Desember 10, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeImpamvu RDC yanze Gusinya Amasezerano yo Koroshya Amakimbirane na M23 – Dore...

Impamvu RDC yanze Gusinya Amasezerano yo Koroshya Amakimbirane na M23 – Dore icyo U Rwanda rubivugaho

U Rwanda rwagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yanze gusinya amasezerano yo koroshya amakimbirane na M23. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, wemeje ko mugenzi we wa RDC yanze gushyira umukono ku masezerano yemeranyijweho agamije gufasha gukemura intambara iri hagati y’ingabo za FARDC n’umutwe wa M23.

Umutwe wa M23 ukomeje kurwana n’ingabo za FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu mpera z’umwaka wa 2021. Iyi ntambara imaze guhungabanya ubuzima bw’abaturage, aho abasaga miliyoni 1.7 bamaze kuva mu byabo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Reuters, Nduhungirehe yavuze ko intumwa zoherejwe muri ibi biganiro, harimo n’umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare muri RDC, zari zemeranyijwe gusinya amasezerano. Aya masezerano yari agenewe kandi gusenya umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’ingabo z’u Rwanda. Gusa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC yanze gushyira umukono ku masezerano yari ateganyijwe gusinywa ku itariki ya 14 Nzeri 2024.

Nduhungirehe yagize ati: “Twari twiteguye gusinya, ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC yarabyanze. Yabanje kuvuga kuri raporo, nyuma yo kugisha inama aragaruka atubwira ko atemera ko iyi raporo yakirwa.”

Yakomeje avuga ko umushinga w’aya masezerano wateganyaga ibikorwa byo kurwanya FDLR .

Ibirego RDC ishinja u Rwanda kandi byavuzwe mu gihe Perezida Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC bari bitabiriye inama ya 19 ya OIF yabereye mu Bufaransa. Nubwo Perezida Emmanuel Macron yari yagerageje kubahuza, bombi bagiranye ibiganiro na we ku giti cyabo. Ku minsi wa nyuma w’iyi nama Tshisekedi ntiyabashije kuyitabira, bitewe no kutishimira uko Macron ngo atamaganye u Rwanda ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights