Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruImodoka yahembwe Bahavu Jeannette iri mu mazi abira

Imodoka yahembwe Bahavu Jeannette iri mu mazi abira

Kampanyi ya Ndori Safali yashyizwe mu majwi nyuma yo guha igihembo umukinnyi ukunzwe cyane hane mu Rwanda igihembo cy’imodoka yo mu bwoko KIA K5, none bikaba byaje kugaragara ko aho bayiguze batigeze bubahiriza amasezerano kuburyo iyi modoka ishobora gufatirwa mugihe iperereza rigikomeje.

Imodoka yahembwe Bahavu Jeannette nk’umukinnyi ukunzwe kurusha abandi muri Rwanda International Movie Awards yongeye kuba ikibazo, aho kugeza ubu uwari uyitunze mbere yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB asaba ko yayisubizwa kuko abayiguze batubahirije amasezerano.

Iki kirego cyashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 25 Nzeri 2023. Cyatanzwe na Mfuranzima Eric arega Iradukunda Josiane, mushiki wa nyiri ikigo, Ndoli Safaris cyari cyatanze iki gihembo cy’imodoka.

Mfuranzima yagurishije iyi modoka kuri Ndoli Safaris yizezwa ko azaba yahawe miliyoni 11 Frw (igiciro bari bumvikanye) bitarenze ku wa 17 Ukuboza 2023.

Mfuranzima yasabye RIB ko iyi modoka yafatirwa mu rwego rwo kuyisigasira kugira ngo idakomeza kwangirika cyangwa ngo ikomeze kubyarira inyungu utari nyirayo.

Iki kirego cyagiye gushyikirizwa RIB mu gihe ku rundi ruhande ku wa 14 Nzeri 2023, Mfuranzima abinyujije ku banyamategeko be yari yandikiye Iradukunda Josiane wari waguze iyi modoka amusaba ko basesa amasezerano bagiranye cyane ko atabashije kubahiriza ibyo bumvikanye.

yabonye ni uko kuva yamwandikira nta gisubizo yabonye undi nawe ahitamo kwiyambaza inzego z’ubutabera.

Andi makuru twabonye ni uko nubwo Bahavu abitse iyi modoka kugeza ubu yanditse mu mazina ya Mfuranzima Eric kuko batigeze bayimukuraho ngo yandikwe ku wayitsindiye.

Mu ijoro ryo ku wa 1 Mata 2023, nibwo Bahavu Jeannette yatsindiye iyi modoka yo mu bwoko bwa KIA K5 yakozwe mu 2013 ifite agaciro ka miliyoni 13Frw.

Nyuma yo kuyegukana ndetse akayemererwa, ntabwo yahise ayihabwa na Sosiyete yitwa Ndoli Safaris yari yaremeye guhemba uzayitsindira.

Uyu mugore byageze naho yitabaza RIB, asaba ko bamufasha guhabwa imodoka ye mu mahoro.

Ni imodoka uyu mugore yashyikirijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights