Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruImihigo ya Chirimwami yo gukaza umutekano i Goma yahindutsemo kwica impunzi

Imihigo ya Chirimwami yo gukaza umutekano i Goma yahindutsemo kwica impunzi

Nyuma y’umunsi umwe guverineri wa Kivu y”Amajyaru Peter Chirimwami atangaje ko hashyizweho ingamba zo gukaza umutekano mu mujyi wa Goma, abapolisi bahise barasa impunzi irapfa bakomeretsa n’abandi bantu babiri.

Abarashwe ni abo mu nkambi ya Bulengo iherereye mu nkengero z’Umujyi wa Goma, barashwe n’abapolisi ku manywa.

Umuyobozi w’agace k’inkambi yabereyemo ubwo bwicanyi yatangaje ko.” Abapolisi baje gufata umugore w’impunzi muri site ya Buhimba. Ni agace kabamo ibibazo byinshi, uwo mugore bamushinjaga gukomeretsa umuntu.”

Akomeza agira ati. ” Apolisi baramufashe ararakara baramurasa itama rye rirashwanyuka, ayo masasu yahise anafata undi mugabo na we yikubita hasi, abapolisi babibonye bamurasa andi masasu atatu yo kumuhorahoza avamo umwuka.”

Umukozi w’umuryango utari uwa Leta muri aka gace yanenze iki gikorwa cy’abitwa ko bashinzwe umutekano ahubwo bakaba ari bo bica abaturage.

Ati.”Turasaba abayobozi b’inzego za gisirikare na Polisi kwigisha abakozi babo kuko ibi bitanga isura mbi ku gihugu bikaba byafatwa nk’ibyateguwe n’izo nzego.”

Peter Chirimwami yari yatangaje ko ubuyobozi bw’intara bwashyizeho icyo yise’Tusk Force’ yo gukaza umutekano muri Goma, ariko abo yatumye kuwukaza ni bo bari kwiyicira abo bakarinze.

Abatuye umujyi wa Goma no muri Nyiragongo bashinja abarwanyi ba Wazalendo n’abasirikare ba Leta FARDC guteza umutekano muke muri ibi bice harimo kwiba, gusahura, kwica n’ibindi.

Bisa n’ibitangaza ko bwacya muri uyu mujyi hatumvikanye amasasu y’abasirikare ba Leta cyabwa Wazalendo, akenshi baba biba, basahura ndetse bica abaturage.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights