Sondag, Desember 8, 2024
Sondag, Desember 8, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruImbamutima z'urubyiruko rw'i Kanyabayonga rushimira M23/AFC kurubohora

Imbamutima z’urubyiruko rw’i Kanyabayonga rushimira M23/AFC kurubohora

Urubyiruko rwo mu mujyi wa Kanyabayonga, Teritwari ya Lubero rwashimiye ubuyobozi bwa M23/ AFC nyuma yo kubohora uyu mujyi.

Junior Kasereka Mumbere uyobora urubyiruko muri uyu mujyi yandikiye Umuhuzabikorwa wa M23/AFC  Corneille Nangaa amushimira ubutwari n’umurava bagaragaje bakabohora uyu mujyi, abawutuye bakaba barasubijwe icyubahiro.

Kasereka muri iyo baruwa yandikiye Nangaa yagize ati.” Kubera mwe n’igisirikare cya M23 twabonye uburenganzira ndetse dusubizwa icyubahiro.Tuzirikana kwitanga kwanyu byatumye tubaho dufite icyizere n’ubutabera.”

Uru rubyiruko rwijeje Nangaa ko ruzakomeza gufatanya na M23 mu bikorwa bya yo byose kuko imiyoborere myiza bayibonanye ibatera ishyaka ryo gukomeza guharanira impinduka nziza.

Umujyi wa Kanyabayonga ugenzurwa na AFC/M23, abatuye uyu mujyi bagaragaje urugwiro n’ibyishimo bidasanzwe abayobozi ba M23 /AFC.

Urubyiruko rwa Kanyabayonga rwumvise vuba gahunda ya AFC/ M23, bimwe mu byo bahise bashyira mu bikorwa ni umuganda(Salongo). basana imihanda n’ibindi bikorwa remezo.

Ni umujyi uhuza Teritwari ya Rutshuru na Lubero, utuwe n’abaturage basaga 60 000 ifatwa nk’inzira y’ingenzi ijya muri Teritwari ya Beni.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights