Woensdag, Desember 11, 2024
Woensdag, Desember 11, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeImyidagaduroIjambo rya mukuru riratinda ntirihera! Miss Mulenge World ya Papa Legend ntizongera...

Ijambo rya mukuru riratinda ntirihera! Miss Mulenge World ya Papa Legend ntizongera kuba ahubwo hagiye kujya habaho Miss Mulenge itegurirwa mu Minembwe! Byagenze gute? »Inkuru irambuye

Nyuma y’imyaka ibiri irushanwa rya Miss Mulenge World ritangiye kuba, abantu benshi bakomeje kwibaza kuri ejo hazaza h’iri rushanwa, ndetse bikaba bigaragara ko ritazongera kubaho uko byari bisanzwe. Kugeza ubu, nta matariki aratangazwa y’igihe rizabera muri uyu mwaka, bikaba ari byo byerekana ko hari impinduka ikomeye.

Nk’umuntu umaze igihe nitegereza uko iri rushanwa ryagiye ritegurwa, hari ibintu byinshi bigaragara ko bitakiri mu murongo nk’uko byatangiraga. Irushanwa rya Miss Mulenge World, ryategurwaga ahanini n’Abavandimwe babiri aribo Kwizera Jean Claude uzwi nka Papa Legend na Dr. Sam K, maze rigahuza abakobwa b’abanyamulenge batuye mu bihugu bitandukanye nyuma yo guhunga ibibazo byo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. N’ubwo abantu benshi baryitabiraga mu mpera za 2023, hari ibimenyetso bigaragaza ko uyu mwaka iri rushanwa ritari ryigeze rihambwa umurongo uhamye kuburyo ryarushaho kuba ingaruka mwaka.

Ku rundi ruhande, Miss Mulenge itegurirwa mu Minembwe, ubu igaragara nk’irushanwa rigenda ryubaka igikundiro, ryitezwe kongera kuba mu kwezi kwa 12. Iki ni ikimenyetso cy’uko ishyaka ryo guteza imbere umuco n’uburenganzira bw’abakobwa b’abanyamulenge rigiye kwimurirwa mu gihugu cyabo kavukire, ndetse ntibizongera kuba irushanwa ryo ku rwego mpuzamahanga nk’uko Miss Mulenge World yari imaze kuba.

Nairobi: Papa Legend OG ntavuga rumwe n’abo bafatanyije iterambere rya Showbiz Nyamulenge

Mu busesenguzi bwange, iyi mpinduka ni intambwe yerekana ko Miss Mulenge itegurirwa mu Minembwe ari yo izasimbura burundu Miss Mulenge World. Iri rushanwa ryabonaga abakandida batari bake baturuka mu bice bitandukanye by’isi, ariko bitewe n’ibikorwa byagiye bigaragara, harimo nkuba ababyeyi baba bakobwa bitabira irushanwa bataketse ko iri rushanwa rushobora kuba ririmo ubusambanyi bukorera abana babo, bituma abantu batangira kwibaza ku buryo bwo gutegura iri rushanwa.

N’ubwo abategura Miss Mulenge World batafashe umwanzuro wo guhagarika burundu iri rushanwa, guceceka kwabo, n’imyumvire y’abantu bamenyereye iri rushanwa, biratanga ishusho y’uko Miss Mulenge itegurirwa mu Minembwe izaba irushanwa rishya, rishyigikirwa n’abanyamuryango benshi b’abanyamulenge baba imbere mu gihugu ndetse n’abari hanze yacyo.

Iki gikorwa cyo kwimurira Miss Mulenge mu Minembwe ni igisubizo ku bibazo byari byugarije Miss Mulenge World, birimo ruswa, ibibazo by’imitegurire ndetse n’ibijyanye n’umutekano w’abakandida. Imyiteguro yo gutangiza irushanwa mu Minembwe iratanga icyizere cy’uko abakobwa b’abanyamulenge bazagenerwa umwanya mwiza wo kwigaragaza no kwerekana impano zabo mu gihugu cyabo.

Uyu mwanzuro wo kubishyira mu bikorwa muri Minembwe si icyemezo cyoroshye, ariko kiri kugaragaza ko hari impinduka nziza mu rwego rwo gucunga neza imigendekere y’irushanwa no kongera umuco mu bakobwa b’abanyamulenge. Ni intambwe igamije kugerageza kuzamura ubushobozi bw’abari n’abategarugori b’abanyamulenge bagize uruhare runini mu mateka no mu rugamba rw’igihugu bakomokamo.

Miss Mulenge, itegurirwa mu Minembwe, iratanga icyizere cy’uko iri rushanwa rizakomeza guha amahirwe abakobwa bafite inzozi zo kwitwara neza, mu buryo bufatika kandi bwubahiriza umuco n’agaciro k’abanyamulenge.

UWASE Deborah yegukanye ikamba rya Miss Mulenge World 2023-2024 »Amafoto & Video

Miss Mulenge 2023: Nyandamira Aline yegukanye ikamba ahembwa ibihumbi 300 Frw no kwishyurirwa amashuri kugeza aminuje -Amafoto

Karahanyuze! Mu mafoto 13 reba ubuzima bwo hambere bwa Papa Legend OG na Dr Sam K bategura Miss Mulenge World.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights