Imirwano yatangiye mu rucyerera rwo kuri uyu wa kane tariki 14 Gashyantare 2024, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaramukiye mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni imirwano yatangiye mu masaha y’urukerera ikaba yabereye ku musozi wa Kabase no ku kiraro cya Renga, mu marembo ya Bwemerimana, muri teritware ya Masisi.
Amakuru avuga ko M23 ko imaze kwirukana ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri centre ya Kabase.
Abarimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo, SADC, FARDC na FDLR, bahungiye mu misozi ya Nyamubingwa, iherereye mu ntera y’ibirometre 3 uvuye muri Bwemerimana.
Andi makuru yemeza neza ko M23 ko yamaze kugera mugace ka Kashenda, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Bwemerimana, hafi n’isoko ya Minova.
Ni mugihe kandi mu masaha yo ku manywa abarwanyi ba M23 batambutse muri Centre ya Mubambiro bagana mu bice biherereye mu birometre 17 uvuye Mujyi wa Goma, aho banyuze mu muhanda wa Sake-Goma.
Ku rundi ruhande Sake irimo ingabo za General Sultan Makenga ziri kuyigenzura mu buryo bwuzuye, nubwo amakuru yatanzwe na RFI, avuga ko Centre ya Sake ikirimo ingabo ninshi za FARDC, FDLR, Wagner, SADC na Wazalendo.
Iriya Radio y’Aafaransa, ariko ikavuga ko M23 izengurutse umujyi wa Sake n’abawurimo bose, aho ihuriro ry’ingabo ziri kurwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakubitiwe mu gafuka (Zakubitiwe impande zose) na M23.
Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, ku mugoroba wo ku wa Kabiri, yasohoye itangazo, rihamagarira abaturage batuye mu mujyi wa Sake gutuza no gutekana.
Ni itangazo ryakomeje rivuga ko M23 ije kuvana abaturage mu kaga ahanini baterwa n’ibisasu biraswa n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Tshisekedi, ndetse no gushyira iherezo ku butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi butera abaturage imibabaro.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO