Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeIhuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Zirarira ayo Kwarika Nyuma y’ibyo zakorewe na M23

Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riri mu marira menshi nyuma yo kwamburwa na M23 utundi duce two muri teritware ya Masisi, turenga tune. 

Iyi nkuru ivuga M23 yabashije kwirukana Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu duce two muri Grupema ya Kibabi, ho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aritwo; Cugi, Kinigi, Nyakigano, Kawere na Nkonkwe. 

Iri huriro ryambuwe turiya duce mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 12 Gicuransi 2024, aho yari ihanganishije M23 na FARDC ifatanije n’abambari bayo, ikaba yarasize abo ku ruhande rwa leta ya RDC bambuwe uduce dutanu, nk’uko amakuru aturuka mu baturiye ibyo bice abivuga. 

Nk’uko abaturage bo muri ibyo bice babisobanura babwiye umunyamakuru ko iyi mirwano itari komeye, ahubwo ko abarwanyi b’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma aribo bivanaga  muri ibi bice kubera byari bizengurutswe n’abasirikare ba M23. 

Ibi bice byaje gufatwa na M23 mu masaha y’umugoroba mu bitero bikaze byari byabereye mu bice byo muri Cheferie ya Bashali, aho ni muri Mpati na Kivuye. 

Ni ibitero Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryari ryagabye kuri M23 ariko birangira Intare za Sarambwe zibisubije inyuma, kandi M23 ikomeza kuyobora ibi bice byari byagabwemo ibitero, nk’uko amakuru yatanzwe n’abasirikare ba M23 abivuga. 

Mu minsi itarenga icumi nibwo byagiye bitangazwa hirya no hino ko M23 y’igaruriye ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, harimo Rubaya , Ngungu n’ahandi, ndetse ko abasirikare ba M23 bahise bambuka muri Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bafata uduce turenga tubiri bivugwa ko duherereye mu misozi miremire yo muri Karehe. 

M23 yongeye kwigarurira uduce twinshi mu gihe hari hashize iminsi mike SADC ku bufatanye na FARDC itangaje ko igiye kwinjira muri operasiyo ikomeye yo kuyirandura. 

Gusa nubwo ibyo byose biba ni kenshi Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi byagiye biburira Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko igisubizo cya gisirikare kitazatanga umuti urambye kuko kitazatuma  intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC irangira burundu. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights