Woensdag, Februarie 19, 2025
Woensdag, Februarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIyobokamana« Igihugu cyacu kiri mukaga » Kiliziya Gatolika muri RDC haribyo yasabye...

« Igihugu cyacu kiri mukaga » Kiliziya Gatolika muri RDC haribyo yasabye Perezida Felix Tshisekedi mbere yo kurahira

Mu gihe habura amasaha make ngo Perezida Felix Tshisekedi arahirire kuyobora Kongo, Abagize Inama y’Abepiskopi Gatolika y’igihugu cya Kongo (CENCO) bahamagariye abayobozi baherutse gutorwa kubaka Kongo nshya izira amacakubiri kuko ari byo bizakura iki gihugu mu bibazo by’inzitane kirimo.

Tariki ya  20 Ukuboza 2023, Nibwo Perezida Felix Tshisekedi yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Ibyo Abepiskopi basaba byanyujijwe mu itangazo ryashyizweho umukono ku wa kabiri, tariki ya 16 Mutarama, aho bagiraga bati “Igihugu cyacu kiri mu kaga, nta gihugu na kimwe gishobora kubakirwa ku gusuzugura indangagaciro.”

Iyi nyandiko yakomeje igira iti “Dukurikije ibibazo byinshi by’imibereho, politiki, ubukungu n’umutekano byugarije igihugu cyacu cya Kongo, twongeye gusaba inzego zifite mu nshingano ibijyanye no guharanira umutekano, ubutabera n’ubufatanye bw’abanyagihugu, gukoresha ubuhanga n’ubwenge bwabo mu kubaka Kongo nshya, mu bumwe n’amahoro.”

Iyi nyandiko y’Abepiskopi yakomeje isaba Perezida watowe kuba umwishingizi w’ubumwe n’ubusugire bw’igihugu, ndetse banamwizeza umusanzu wabo kugira ngo manda ye aria yo ya nyuma izagende neza mu nyungu z’Abanyekongo.

Kwamamaza

Abayobozi ba Kiliziya Gatolika bahamagariye guverinoma “gufata ingamba zikenewe kandi zihutirwa zo guca integer imvugo zibiba urwango ndetse n’amacakubiri ashingiye ku moko byakunze kugaragara mu mpirwaruhame zo mu gihe cyo kwiyamamaza.

Basabye Abanyekongo “kubana mu bufatanye n’ubumwe, kugira ngo igihugu kitagwa mu ihohoterwa n’amacakubiri.”

Bati “Ahazaza h’igihugu hashingira ku baturage bacyo. Twibuke ko tutabohora abantu, abaturage ubwabo nibo bibohora. Reka buri muturage wa Kongo yumve ko afite uruhare mu kubaka igihugu cyacu.”

Basabye Abanyekongo bose “gukomeza kuba maso.”

Abepiskopi Gatolika muri Kongo basoje bahamagarira urubyiruko kutemera kuba ibikoresho by’abanyapolitiki babakoresha mu nyungu zabo bwite.

Ku ya 31 Ukuboza, Komisiyo yigenda ishinzwe amatora (CENI) yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu ku majwi 73%, mu gihe uwo bari bahanganye, Martin Fayulu yagize 18%.

Igihugu cyacu kiri mu kaga, twubake Kongo nshya ibyo Abepiskopi Gatolika basabye aba bayobozi bashya batowe

Iyi nkuru yakozwe hifashishijwe Ikinyamakuru ACIAAFRICA

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights