Ubuyobozi muri DRC buvuga ko kitaba ari icyemezo kinoze ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zibarizwa muri iki gihugu zitashye.
Byari biteganyijwe ko ubutumwa izi ngabo zikora muri DRC buzarangirana n’umwaka wa 2024 kuko abanye-Congo benshi bazishinja kuba inkorabusa mu myaka 25 zimaze muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo.
Ingabo za MONUSCO muri Kivu y’Epfo zari zatangiye gutaha, hateganyijwe ko hakurikiraho izo muri Kivu ya ruguru nk’uko byari byatangajwe na Bintou Keita uyobora MONUSCO.
Iki cyemezo ariko gishobora gusubirwamo kuko ubuyobozi bwa DRC buvuga ko busumbirijwe n’abarwanyi ba M23 bityo ko kureka ingabo za MONUSCO zigataha zidafashije Leta ya Kinshasa kurwana byaba ari amakosa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Thérèse Kayikwamba aganira n’itangazamakuru mu cyumweru gishize yatangaje ko nta mpamvu yo kwihutisha iki cyemezo bitewe n’ibihe Leta ya Congo irimo by’intambara mu bice byabagamo ingabo za MONUSCO.
Yagize ati “Kuba MONUSCO iri muri Kivu y’Amajyaruguru ni iby’agaciro kuri twebwe kubera ko yifatanya na SAMIDRC mu gushakira igisubizo cy’ubushotoranyi, kandi itanga n’ibikoresho bifasha ingabo zacu”
Imvugo y’uyu muyobozi yumvikanisha ko kugira ngo ingabo za MONUSCO zive ku butaka bwa Congo atari ibya vubs.
Byumvikana ko Leta ya Kinshasa izafata ikindi cyemezo gitandukanye n’icyo Leta ya yari yafashe gitegeka ko izi ngabo ziva muri Congo bitarenze umwaka wa 2023, Akanama ka UN gashinzwe umutekano kakazongeza umwaka umwe, bivuze ko 2024 yagombaga kurangira nta musirikare wa MONUSCO ukiri muri DRC.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO