Pastor Ezra Mpyisi yavutse mu mwaka wa 1922, avukira i Nyanza ku Ngoma y’Umwami Yuhi 5 Musinga. Ezra Mpyisi avuga ko atazi neza itariki yavukiyeho kuko muri icyo gihe babaraga iminsi bagendeye ku bihe cyangwa se ibikorwa biriho muriyo minsi.
Abyiruka, mugihe cy’ubugimbi Umwami Mutara wa III Rudahigwa wafashe izina rya Charles Leo Pierre yari kungoma akaba ari muri bake bagize amahirwe yo gukandagira mw’ishuri aho yize amashuri 8 abanza yigwagwa mu Rwanda icyo gihe aza gukomereza amashuri ye muri kaminuza yo muri zimbabwe y’abadivantitsi yitwa Solusi, ahakura impamyabumenyi muri Tewolojiya (Theology degree)
Mu 1944, Pastor Ezra Mpyisi yavuye mu kiciro cy’ingaragu ajya mu kiciro cy’abubatse ingo, yibarutse abana 8 harimo abahungu 7 n’umukobwa 1. Pastor Ezra Mpyisi afite abuzukuru 15 n’abuzukuruza 2
Mu mwaka w’ 1959, nyuma yo gutanga k’Umwami. Pastor Ezra Mpyisi yarahunze akomeza gukora imirimo ijyanye n’itorero ry’abadivantisti, yagiye yubakisha amashuri akigisha bibiliya mu bihugu nk’uburundi ndetse na DRC (Democratic Republic of Congo).
Mu 1992, Pastor Ezra n’umuryango we bagarutse mu Rwanda. mu 1996, Pastor Ezra Mpyisi yatangije kaminuza yigenga y’abadivantitsi nyuma atangiza ishuri rya bibiliya i Nyamirambo.
Akaba kandi yararanzwe no gukunda umurimo ari nabyo urubyiruko rwinshi rukwiye kwigira kuri uyu mukambwe
Imana Imwiyereke iteka aruhukire mu mahoro !
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO