Mu myaka micye ishize hari Operasiyo yahitanye Ingabo nyinshi z’u Burundi, zatozaga FDLR na FNL, ariko ibera iki gisirikare amayobera kugeza n’ubu.
Iyi ni operasiyo yakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Ugushyingo 2019, ikorerwa mu bice biherereye muri Komine ya Mabayi, mu Ntara ya Cibitoki, ho mu gihugu cy’u Burundi, nk’uko tubikesha urubuga rwa Dash.
Uru rubuga rwavuze ko Inyeshamba za FNL na FDLR ko zatorezwaga mu bice by’i Mabayi, zitozwa n’Ingabo z’u Burundi, kugira ngo izi nyeshamba zizatere igihugu cy’u Rwanda zibanje gufata ishyamba rya Nyungwe.
Rwakomeje rutangaza ko izo nyeshamba zari zirinzwe mu buryo bukomeye cyane, kuko ngo zari zirinzwe n’abasirikare bo muri batayo ya special force y’iki gihugu cy’u Burundi.
Uru rubuga rwanavuze ko mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Ugushyingo 2019, ahagana mu masaha y’igicuku, izi nyeshamba za FDLR na FLN hamwe n’Ingabo z’u Burundi zabatozaga ndetse zikanabarinda, zagabweho igitero n’abarwanyi kugeza uyu munsi bataramenyekana abo aribo maze ngo izi ngabo zirahatikirira.
Aya makuru yatanzwe n’uru rubuga akomeza avuga ko abagabye icyo gitero binjiye mu Burundi, banyuze mu Cibitoki, babona gukomereza mu bice byo muri Komine Mabayi bagana mu gice cy’i Burasirazuba bwayo, bageze ku gasozi bita Twinyoni, ahakorerwaga iyo myitozo babasukaho urufaya rw’amasasu.
Iyo batayo y’iki gisirikare cy’u Burundi n’izo nyeshamba zatozwaga, baburiwe irengero bose, usibye ko ngo haje kuboneka abasirikare umunani nabo bari bakomeretse bikabije.
Kugeza ubu leta y’u Burundi ibi yabigize ibanga rikomeye, kugira ngo badaca igikuba mu baturage.
Inzego z’ubutasi bw’Igisirikare cy’u Burundi ngo zakomeje gushaka irengero ry’abo basirikare babo, ariko ngo bikomeje kuba ibyubusa.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO