Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeImikinoIbyihebe bya IS byateguje kugaba ibitero ku bibuga bikinirwaho 1/4 cya UEFA...

Ibyihebe bya IS byateguje kugaba ibitero ku bibuga bikinirwaho 1/4 cya UEFA Champions League

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic state wasohoye inyandiko ivuga ngo ’Bice Bose’ iherekejwe n’urutonde rw’ibibuga by’umupira w’amaguru byose bizakinirwaho 1/4 cya UEFA Champions League uzagabaho ibitero.  

Umutwe w’iterabwoba uzwi ku izina rya Leta ya Kisilamu, cyangwa ISIS, watangaje ko uzagaba ibitero ku mikino ikomeye ya kimwe cya kane cy’irangiza cya UEFA Champions League. 

Mu nyandiko wasohoye ibinyujije mu bitangazamakuru byawo, wagaragaje ko ugaba ibitero kuri sitade ya Emirates, Parc de Prince ya Paris SG, hamwe n’ibibuga bya Santiago Bernabéu na Metropolitano i Madrid.  

Ifoto irimo amagambo ngo”Bice Bose”, hamwe n’umuntu w’umukara ufashe imbunda. 

Nubwo hari imikino n’ibibuga byibasiwe na ISIS mbere, uyu mutwe ntuzwiho guteguza ibitero byawo hakiri kare, ahubwo uhitamo aho ugaba ibitero mu birori rusange ukabikora bitunguranye. 

Umuvugizi wa Arsenal kuri ibi yagize ati: “Dukorana neza cyane na Met Police ku bijyanye n’umutekano w’abafana ndetse n’abakozi bose kuri Stade ya Emirates ku mikino yose. Uko twateguye umukino wo kuri uyu mugoroba ntaho bitandukaniye kandi uburyo bwacu bwo gukorana na Polisi na UEFA buri hejuru mu Bwongereza. “ 

Kuri uyu wa kabiri nibwo hakomeza imikino ya 1/4 cya UEFA Champions League aho Arsenal yakira Bayern Munich mu gihe Real Madrid yakira Man City. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights