Sondag, Januarie 19, 2025
Sondag, Januarie 19, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruIbya Kazungu Denis byafashe indi ntera! Hari undi mukobwa yafashe kungufu

Ibya Kazungu Denis byafashe indi ntera! Hari undi mukobwa yafashe kungufu

Amakuru avuga kurubanza rwa Denis Kazungu wemeye ibyaha birenga 10 birimo iyicarubozo, gusambanya ku ngufu, no kwica abagore benshi rwasubitswe none kuwa mbere kubera ikirego gishya.

Kuri uyu wa gatanu ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge niho hari hitezwe gutangira iburanisha ry’urubanza mu mizi rwa Kazungu.

Kazungu ntiyabonetse ku rukiko, umucamanza yafashe umwanya muto atangaza ko hari umukobwa utavuzwe umwirondoro wareze Kazungu ko yamusambanyije ku ngufu kandi akaba aregera n’indishyi.

Kazungu yafashwe mu kwezi kwa Nzeri (9) umwaka ushize aregwa kwica abagore 13 n’umusore umwe mu bihe bitandukanye, bamwe imibiri yabo yasanzwe aho yari atuye yarayihambye.

Ni imwe mu nkuru zavuzwe cyane mu Rwanda ndetse no mu karere.

Icyo gihe Kazungu yemeye ibyaha yarezwe, gusa abwira urukiko ko abo yishe yabishe kuko “banyanduje SIDA kandi babishaka”, urukiko rwamukatiye gufungwa by’agateganyo, ubusanzwe ni iminsi 30.

Gusa ubushinjacyaha bwasabye igihe ngo hakorwe iperereza ryimbitse no gushaka ibindi bimenyetso mbere y’uko urubanza mu mizi rutangira.

Umucamanza uyu munsi yavuze ko ashaka ko urubanza mu mizi ruhuzwa n’urundi rw’uwo mukobwa wareze Kazungu kumusambanya ku ngufu.

Ahita atangaza ko urwo rubanza rukomatanyijwe ruzatangira kuburanishwa kuwa gatanu utaha tariki 12 z’uku kwezi kwa Mutarama (1).

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights