Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Bruce Melody aherutse gutangaza ko umunyamakuru Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy Rwanda Ikinege amwanga, biza no guteza urunturuntu muri Showbiz nyarwanda bigera naho Emmy ubwe atangaza ko atanga Bruce Melody ndetse anavuga ko ntanicyo bapfa.
Ubu rero ku mbugankoranyambaga abantu bari guhanahana amajwi bivugwa ko ari aya Emmy avugana kuri telefoni n’umukobwa bivugwa yabyaranye na Bruce Melody ariko akaza kwihakana umwana.
Muri ayo majwi Emmy asaba umukobwa ko yazajya kurega Bruce Melody ko adafasha umwana , ariko uwo mukobwa akamubwira ko hakorwa ibiganiro bye na Bruce Melody kurusha kumurega icyakora akomeza abwira uwo munyamakuru ko ibiganiro byanze aribwo yakwifashisha izindi ngufu.
Nsengiyumva we akomeza abwira uwo mukobwa ko n’ubundi Bruce Melody ibyo gufungwa ntaho azabicikira, kugeza ubu Bruce ntakintu yari yabivugaho.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO