Imirwano ikomeje guhanganisha umutwe wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 17/01/2024, yabereye mu nkengero za Lacalite ya Karuba, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Byavuzwe ko iyo mirwano yari ikomeye, ndetse ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FDLR, abacancuro b’Abarusiya, FARDC, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo, bakoresheje indege y’intambara yo mu bwoko bwa SUKHOÏ-25, mu kurasa kuri M23.
Nk’uko byavuzwe iyi ndege ya Sukhoï-25 y’ihuriro ry’Ingabo za RDC ikunze guhagurukira ku kibuga cy’indege cya Goma ikabona kwerekeza mu bice biherereyemo imirwano muri Masisi na Rutshuru na Nyiragongo.
Gusa amakuru yatanzwe n’u buyobozi bw’ibanze ahamya ko kuva aho imirwano yongeye kuremera kuva ku wa Kabiri tariki ya 17/01/2024, nta bwo abarwana ku ruhande rwa leta barabasha kuvana umutwe wa M23 aho wari uri.
Ibi bishimangirwa n’umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare major Willy Ngoma aho yagize ati: “Turacyari barya kandi twiteguye gusubiza ubutegetsi bwa Kinshasa. Ntaho bigeze batuvana byibuze n’ahangana na santimetero (imwe), ntibazanabigeraho.”
Hagati aho operasiyo ihuriyemo Ingabo za SADC n’Ingabo za FARDC igiye gutangira ibikorwa byo kurwanya M23 nk’uko umugaba mukuru w’Ingabo za RDC zirwanira ku butaka akaba n’uyoboye operasiyo y’Ingabo za RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Sikabwe Fall, ku munsi w’ejo yabwiye Abaturage baturiye i Masisi ko bagomba kwizera FARDC na SADC.
Ati: “Turizeza abaturage baturiye ibice bigenzurwa na M23 ko vuba bagiye gusubizwa mu butegetsi bwa leta. Mwiringire operasiyo ihuriyemo Ingabo za SADC na FARDC.”
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO