Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bufatanye n’Ingabo z’umuryango w’Afrika y’Amajyepfo, (SADC), bongeye kugaba ibitero mu baturage baturiye Mweso, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu birometre birenga 100 n’uujyi wa Goma.
Ni ibitero bongeye kuhagaba kuri uyu wa mbere mutarama 2024 mu masaha y’umugoroba ahagana saa kumi zuzuye, ku masaha yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko byavuzwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka.
Kanyuka yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner, ingabo z’u Burundi na Wazalendo hiyongereye n’Ingabo za SADC, bagabye igitero mu gace ka Mweso, ahatuwe n’abasivile benshi, kandi bari gukoresha ibisasu biremereye mu kurasa.”
Yakomeje agira ati: “Turamenyesha amahanga kudaceceka ku bwicanyi bukomeje gukorerwa abasivile, bukorwa n’ingabo z’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.”
Umuvugizi wa M23, yanatanze umubare w’abasivile bamaze kwicwa n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo n’abambari babo.
Yavuze ko umusore w’imyaka 15 y’amavuko yahitanywe n’ibi bitero, abavandimwe batatu b’uyu muore wapfuye bakaba bahise bakomereka, ndetse umugore umwe n’abagabo babiri bakaba bahasize ubuzima.
Avuga kandi ko hasenywe n’amazu yasenywe n’ibisasu biremereye bya FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse na SADC.
Kanyuka, yasoje agira ati: “M23 ikomeje kwirwanaho no kurwanirira abaturage n’ibyabo.”
Ahagana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mugace ka Mweso, hari habereye Urugamba rukaze rwaje gusiga M23 ikubise incuro ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa na SADC. Ubu kandi Ingabo za leta n’abambari babo bakaba bongeye kuhagaba igitero gikaze.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO