Ibintu ntibyifashe neza mu ishyaka UDPS rya Tshisekedi nyuma y’uko batavuga rumwe ku byavuye mu matora.
Uyu mwuka wo kutumvikana watangijwe n’umunyamabanga mukuru w’i Shyaka rya Udps Augustun Kabuya Tshilumba, aho avuga ko atemera ibyavuye mu matora aherutse kuba muri RDC.
Ni nyuma yo gushyira itangazo hanze rimenyesha ko amatora aheruka kuba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabayemo “uburiganya” bukomeye.
Rivuga ko Komisiyo yigenga ishinzwe gutegura Amatora CENI, yagize uruhare muri ubwo buriganya kuko ngo iyo idashyiramo akaboko, yakabaye yari gusesa ibyavuye mu matora mbere y’irahira rya Tshisekedi riteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.
Iri tangazo rije mu gihe abatavuga rumwe na Leta ya Congo barimo Moise Katumbi, Martin Fayulu n’abandi bateguye imyigaragambyo yo kuburizamo irahira rya Tshisekedi.
Gusa Polisi y’i Kinshasa yavuze ko iri maso yiteguye guhangana na buri kimwe cyose cyakoma mu nkokora uyu muhango w’irahira rya Perezida Tshisekedi.
Ni mu gihe kandi kubera impamvu z’amasomo, Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba na Senateri ubuzima bwe bwose, ntazitabira umuhango w’irahira rya Perezida Félix Tshisekedi, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 20 Mutarama 2024, kuri Stade ya ‘Martyrs de la Pentecôte’ i Kinshasa.
Nk’uko byatangajwe na Serge Tshibangu, uhagarariye Perezida Félix Tshisekedi, yavuze ko Kabila yahawe ubutumire butatu bitewe n’uwo ari we, nk’uwahoze ari Perezida wa RDC, nk’Umusenateri, kandi nk’Umunye-Congo. Ariko nubwo yari yahawe ubwo butumire bwose Joseph Kabila ntazaza muri uwo muhango w’irahira.
Itangazo ryasohowe na Nzimbi Barbara rigira riti “Bijyanye na gahunda y’amasamo iherutse gutangazwa na Kaminuza de Johannesburg, Perezida w’icyubahiro Joseph Kabila Kabange, amaze igihe gito aba muri uwo Mujyi w’ubukungu wo muri Afurika, akurikirana ibijyanye n’igitabo ‘thèse ya doctorat’ azasobanura vuba aha muri iyo Kaminuza yo mu gihugu cy’inshuti cy’Afurika y’Epfo”.
Ikinyamakuru cya ‘Actualite.cd’, umuhango w’irahira rya Félix Tshisekedi, ugiye kubaho nyuma y’uko ibyavuye mu matora byatangajwe na Komisiyo y’igihugu yigenga y’amatora (CENI), ko uwayatsinze ari Felix Tshisekedi, byanashimangiwe n’Urukiko rukuru, nubwo bamwe mu bakandida bari bahanganye na we, batangaje ko yari amatora yaranzwemo uburiganya no kutubahiriza amategeko.
Joseph Kabila n’Ishyaka rye rya ‘Front Commun pour le Congo (FCC)’, banze kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika aheruka, kuko basabaga ko Komisiyo y’amatora yabanza kuvugururwa, ndetse n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rukabanza guhabwa abacamanza bashya.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO