Vrydag, Desember 13, 2024
Vrydag, Desember 13, 2024
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruHatangajwe impinduka zigiye kuba ku mubano w’u Burundi n’u Rwanda

Hatangajwe impinduka zigiye kuba ku mubano w’u Burundi n’u Rwanda

Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi ziyemeje gucoca amakimbirane ari hagati y’ibi bihugu byombi bitabaye ngombwa ko hazamo abahuza.

Iki cyemezo cyafashwe tariki ya 6 Nyakanga 2024 ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yahuriraga muri Zanzibar na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro.

Ikiganiro bagiranye cyitabiriwe kandi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe. Icyo gihe bari bitabiriye umwiherero w’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko mbere y’uko uyu mwiherero utangira, we na Gen (Rtd) Kabarebe bahuye na Minisitiri Shingiro, bumvikana ko guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi zizaganira, zigamije kwikemurira iki kibazo.

Yagize ati “Ikibazo cy’u Rwanda n’u Burundi nta n’ubwo twagiye kukiganira muri iyo nama kuko mbere y’uko inatangira twaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Albert Shingiro, twumvikana ko ikibazo cyacu tugiye kukiganiraho hagati y’ibihugu byombi, nta muhuza ukenewe kuko ibihugu byombi bihuje ururimi, bihuje umuco. Twumvikanye ko tuzahura vuba kugira ngo tubicoce.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko umwanzuro w’uko abahagarariye ibi bihugu bazahura ari wo wagejejwe ku bandi baminisitiri bitabiriye uyu mwiherero, hanyuma bemeranya ko uku guhura kuzaba mbere ya tariki 31 Ukwakira 2024 nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa EAC.

Guhura kw’abahagarariye ibihugu bifitanye amakimbirane biri mu mahame ya EAC kuva yashingwa, aho ibihugu biyigize byemeranyije ko mu gihe hari agatotsi kaje mu mubano wabyo, bizajya byicarana, biganire mu mahoro ku buryo bwo kubicoca.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye kuva mu Ukuboza 2023, ubwo muri uko kwezi umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabaga ibitero muri zone Gatumba iherereye mu ntara ya Bujumbura Rural.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rufasha uyu mutwe witwaje intwaro, ndetse ngo abayobozi bawo baba i Kigali. Ibi birego guverinoma y’u Rwanda yarabyamaganye, isobanura ko nta mutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu cy’abaturanyi ikorana na wo gusa ibi ntibyabujije U Burundi gufunga umupaka no gucana umubano n’u Rwanda muri Mutarama 2024 ndetse buvuga ko buzawufungura igihe Kigali izaba yemeye kohereza mu Burundi abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza mu mwaka wa 2015.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe arikumwe na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro.

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights