Saterdag, Januarie 18, 2025
Saterdag, Januarie 18, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeHatangajwe amakuru mashya ku basirikare ba M23 ‘Bafashwe mpiri’ n’ingabo za FARDC

Hatangajwe amakuru mashya ku basirikare ba M23 ‘Bafashwe mpiri’ n’ingabo za FARDC

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 20/01/2024, bwerekanye abasirikare icyumi na batatu (13) buvuga ko ari aba M23 bunavugako bafatiwe mu mirwano icyo gisirikare gihanganyemo n’uwo mutwe. 

Nk’uko bigaragara muri video ngufi umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume yageneye abanyamakuru, ivuga ko bariya basirikare bafatiwe mu mirwano ariko ntivuga agace iyo mirwano yabereyemo. 

Ni video igaragaza kandi ko M23 yambuwe n’ibikoresho byinshi bya gisirikare harimo imbunda zo mu bwoko bwa Mortier n’imbunda nto zo mu bwoko bwa AK-47.  

Kugeza ubu ubuyobozi bw’umutwe wa M23 ntacyo baravuga kuri aya makuru avuga kuri aba basirikare bafashwe mpiri. 

Amakuru yakomeje gutangazwa n’imbuga zitandukanye zitanga amakuru zo muri teritware ya Rutsuru avuga ko ibyo FARDC yashize hanze bidafite ishingiro ko ndetse ari “Amakuru y’ibihimbano.” 

Urubuga rwa Rutsuru, rwagize ruti: “Kuki FARDC itagaragaje aho bariya basore bafatiwe ku rugamba? Iriya nkuru FARDC yashyize hanze ni impimbano (Fake news).” 

“Si ubwa mbere leta ya Kinshasa ikoresha abahungu bari Goma ikabaha amafaranga y’umurengera barangiza bakerekanwa mu itangazamakuru ko ari Ingabo za M23, zafashwe mpiri, mu rwego rwo gukanga Isi.” 

Yakomeje agira ati: “Guhera igihe imirwano yubuye mu ntangiriro za 2021, FARDC n’abambari babo, ntibarambura M23 byibuze na santimetre imwe.” 

Ku rundi ruhande amakuru atangwa n’abaturage baturiye ibice byo muri teritware ya Masisi, avuga ko nyuma y’irahira rya perezida Félix Tshisekedi, ko umujyi wa Sake, wamaze kuzengurukwa n’ingabo za M23. 

Ibi bibaye mu gihe muri iki cyumweru turimo dusoza, ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, ryakoresheje drone mu kurasa ibisasu biremereye mu baturage n’ahari ibirindiro by’ingabo z’umutwe wa M23. 

Ibisasu bivugwa ko byangirije amatungo y’abaturage harimo ko Inka zapfuye ndetse n’amazu menshi y’abaturage arasenyuka. 

CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:

  • Ubucuruzi (E-commerce)
  • Iyamamaza ibikorwa ukora
  • Iyo kuranga Akazi (Job listing)
  • Iyu Urusengero
  • Iya Organization
  • Iya Company

Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO

Dukurikire kumbugankoranyambaga Zacu:

Tunga App yacu uge ubashe gusoma amakuru neza:

Google Play Store
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights