Ku munsi w’ejo ku cyumweru, tariki 7 Mutarama, muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo hashyizweho abayobozi bashya b’ingabo mu turere twa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru , Ituri na Equateur.
Ba ofisiye bashyizweho, by’agateganyo, ni:
Jenerali David Mushimba, umuyobozi w’akarere ka 13 ka gisirikare mu ntara ya Equateur
Jenerali Ntambuka Bame, umuyobozi w’akarere ka 32 ka gisirikare muri Ituri
Jenerali Michel Mabondani, umuyobozi w’akarere ka 34 ka gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru.
Uwa nyuma asimbuye Jenerali Bruno Mpezo Mbele, watawe muri yombi mu minsi umunani ishize kubera ko yarenze ku mabwiriza ajyanye no kubuza abasirikare gukorana na FDLR no gucunga nabi umutungo.
Nk’uko Bwiza ducyesha iyi nkuru ibitangaza, Colonel Okoko Onoya Bokeoni yagizwe kandi umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi bya Sokola 1 Grand Nord muri Kivu y’Amajyaruguru.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO