Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi barimo gucura umugambi wo kwishyira hamwe bagategura imyigaragambyo yo kwamagana no kuburizamo gahunda y’irahira rya Perezida Tshisekedi nyuma y’aho urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwemeje ko yatsinze aya matora ku majwi 73.34%.
Moïse Katumbi, Martin Fayulu na Floribert Anzuluni bahataniye kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bateguje ko bazakora imyigaragambyo ubwo Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo azaba ari kurahirira gukomeza kuyobora iki gihugu.
Ni umugambi watangiye kumenyekana kuri uyu wa Kane tariki ya 18/01/2024, aho abarimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Anzuluni Floribert n’abandi bahamagariye Abanyekongo bose kwigaragambya ngo bagaragaze ko batishimiye ibyavuye mu matora.
Ni imyigaragambyo izaba iteganyijwe ku munsi wo kurahira kwa Perezida Félix Antoine Tshilombo, tariki ya 20/01/2024, azaba ari ku wa Gatandatu, taliki 20 Mutarama2024.
Aba bateguye iyi myigaragambyo , bavuga ko kugeza ubu batemera ko Tshisekedi yatsinze amatora , ahubwo ngo yarayibye abifashijwemo na Perezida wa Komisiyo yigenga y’amatora (CENI).
Katumbi na bagenzi be bagaragaje ko batanyuzwe n’imigendekere y’aya matora yabaye tariki ya 20 n’iya 21 Ukuboza 2023, bitewe n’inenge nyinshi zagaragayemo zirimo urugomo no kudafungurwa kwa zimwe muri site z’itora.
Ni mu gihe Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga ruherutse gutangaza ko bidashidikanywaho Tshisekedi ariwe watsinze amatora n’amajwi arenga 73% naho Katumbi wari umukurikiye abona arenga gato 18%.
Gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi batandukanye, bahuriza ku kuba bashaka guhuza imbaraga ngo bakureho ubutegetsi bwa Tshisekedi.Ibi bikunda kugarukwaho na Coroneille Nangaa washinze ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) yahurijemo indi mitwe urimo n’abarwanyi ba M23.
Aba bakandida kandi bamaganye Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDC, CENI, bayishinja kugira uruhare mu migendekere mibi yayo. Katumbi we yasabiye umuyobozi w’iyi komisiyo, Denis Kadima, kwegura hamwe n’abandi bafatanyije kuyiyobora.
Kuri uyu wa 17 Mutarama 2024, basabye abaturage kwishyira hamwe, bakamagana aya matora kuko yagenze nabi, Tshisekedi abona intsinzi bemeza ko atari akwiye.
CorridorReports yadabagije abashaka gutunga websites zabo bwite! Dukora website zo mubwoko bukurikira:
- Ubucuruzi (E-commerce)
- Iyamamaza ibikorwa ukora
- Iyo kuranga Akazi (Job listing)
- Iyu Urusengero
- Iya Organization
- Iya Company
Twandikire kuri Whatsapp unyuze hano: https://shorturl.at/cfkBO